skol
fortebet

Karongi: E.S. Ruhanda haravugwa abanyeshuri barenga 10 batwite

Yanditswe: Friday 08, Sep 2017

Sponsored Ad

Abanyeshuri barenga 10 bo mu ishuri ryisumbuye rya Ruganda riherereye mu murenge wa Ruganda mu karere ka Karongi baravugwaho kuba batwite.
Aya makuru yemezwa na bamwe mu banyeshuri biga kuri iki kigo ndetse n’ abaganga bo kigo nderabuzima cya Ruganda bavuga ko bamaze gupima abanyeshuri barenga 10 batwite.
Aba banyeshuri bavuga ko uku gutwita gufitanye isano no kuba abayobozi bashinzwe imyitwarire y’ abanyeshuri animateur na animatrice mu mpera z’ icyumweru baba bagiye kwiga.
Iki kigo (...)

Sponsored Ad

Abanyeshuri barenga 10 bo mu ishuri ryisumbuye rya Ruganda riherereye mu murenge wa Ruganda mu karere ka Karongi baravugwaho kuba batwite.

Aya makuru yemezwa na bamwe mu banyeshuri biga kuri iki kigo ndetse n’ abaganga bo kigo nderabuzima cya Ruganda bavuga ko bamaze gupima abanyeshuri barenga 10 batwite.

Aba banyeshuri bavuga ko uku gutwita gufitanye isano no kuba abayobozi bashinzwe imyitwarire y’ abanyeshuri animateur na animatrice mu mpera z’ icyumweru baba bagiye kwiga.

Iki kigo giherereye mu cyaro, nta macumbi kigira, abanyeshuri bahiga bicumbikira mu tuzu duto turi hafi y’ ikigo. Abanyeshuri b’ abahungu bacumbika macumbi y’ abapadiri bakodesha ari kuri kilometer uvuye kuri iri shuri.

Umunyamakuru w’ Umuseke dukesha iyi nkuru wasuye iki kigo asanga umunyeshuri umwe yaraye abyariye mu kigo nderabuzima cya Biguhu.

Abanyeshuri baganiriye n’ uwo munyamakuru bamubwiye ko abakobwa batwite ari benshi. Bakamurondorera amazina yabo, imyaka bafite n’ iyo bigamo, hakaba abo abanyeshuri batandukanye bagiye bahurizaho.

Umunyeshuri ati Ati “Abo bo ndabizi neza turabana abandi turegeranye.”
Babiri ngo bigaga muri MPG (Mathematics -Physics – Geography) barirukanywe bataha batwite, abandi babiri ubu biga muwa kane, undi yiga muwa gatatu.
Yongeraho ati “Abo ni abo nzi neza ko batwite kandi hari n’abandi benshi biba bivugwa.”
Abandi bana babiri bigana, umuhungu n’umukobwa. Umukobwa atwite inda yatewe n’uyu musore bigana. Biga mu mwaka wa gatandatu.

Mu batwite kandi hari uwo ikigo cyemera ko yatashye, dore ko abandi ubuyobozi bw’ikigo butabemera.
Abarezi kuri iki kigo babonye Umunyamakuru ahageze bahise batangira kubwirana ko nta kindi kimuzanye uretse kubaza iby’abana benshi batwite muri iri shuri.

Abanyeshuri bandi batandukanye baganiriye n’umunyamakuru wacu bagiye bamubwira abo bazi batwite, bamwe bagahuriza kuri bamwe, abandi bakavuga abandi banyuranye bakavuga n’abo bakeka ko batwite. Bose hamwe abo bavuga usanga ari abarenga 10 batwite aha mu kigo.

Abanyeshuri bashinja ishuri kutita ku mibereho yabo, umwe yakoresheje ijambo ati “abayobozi bari inactive” kuko ngo abanyeshuri ari bo ubwabo bigenzura.
Bemeza ko abayobozi bashinzwe imyitwarire yabo mu kigo “Animateur na Animatrice” babo ari abanyeshuri muri Kaminuza kandi ngo muri week end bajya kwiga. Bigatuma abanyeshuri usanga bahora bigenzura igihe cyose.
Umwe mu banyeshuri ati “Ese niba tubayeho muri ubwo buzima, nta utugenzura no muri week end ubwo uzibaza ngo umuntu atwara inda ate?”

Uwabyaye ntarageza ku myaka y’ ubukure

Kuri kigo nderabuzima cya Biguhu nacyo kiri hafi aha muri centre ya Gahunduguru, niho umubyeyi ukiri muto yabyariye. Yiga mu mwaka wa gatatu kuri ririya shuri, yavutse mu kwezi kwa kabiri 1999, yabyaye, kuwa kabiri w’iki cyumweru tariki 5 Nzeli.
Avuga ko inda yayitewe n’umu-coiffeur (umwogoshi) w’aha muri centre ya Gahunduguru.

Urebye igihe yabyariye (tariki 05 Nzeri 2017) n’igihe yavukiye, bigaragara ko yatewe inda ataruzuza imyaka 17, bivuze ko atarageza ku myaka 18 y’ ubukure.

Nubwo bigize icyaha mu mategeko y’u Rwanda, ntibyigeze bivugwa ngo uwasambanyije uyu mwana akurikiranwe.

Uyu mwana wabyaye ubu akaba agorewe ku kigo nderabuzima n’uruhinja, yataye ishuri n’ikizere cyo kurisubiramo ni gike.

Bamwe mu bakozi kuri iki kigo nderabuzima batifuje gutangazwa amazina bavuze ko hari abana benshi baje kwisuzumisha bagasanga batwite, bemeza ko barenga 10.

Ababatera inda ni abo hanze y’ikigo…

Muri centre ya Gahunduguru abahatuye twaganiriye usanga mu kiganiro cyabo baratereye ikizere iki kigo ko nta burezi buhari kubera uko abanyeshuri bacunzwe. Nabo ikibazo cy’abana batwite nicyo kiganiro.

Umugore witwa Christine ukorera muri iyi centre yatubwiye ko we ubwe azi abana barenga 10 batwite. Yemeza ko abazibatera ari abogoshi hamwe n’abacuruza utuntu tunyuranye. Ngo hari umwe mu bacuruza icyayi wateye inda abana batatu.

Kuri telephone, kuwa gatatu w’iki cyumweru Higiro Joseph umuyobozi w’iki kigo Umuseke wamubajije ikibazo cy’abana batwite mu kigo ayobora, ntiyagihakana ariko avuga ko abatwite ari babiri gusa, barimo uriya wayitewe n’uwo bigana.
Imbona nkubona kuri uyu wa kane, Higiro Joseph yahinduye imvugo abwira umunyamakuru wacu ko umwana umwe ari we gusa utwite. Uriya watewe inda n’uwo bigana.

Ahakana ikibazo cy’imicungire mibi y’abana biga hano akavuga ko bihatira kubagenzura nubwo hari imbogamizi zirimo kutagira amacumbi.
Ushinzwe uburezi mu karere ka Karongi yatubwiye ko iki kibazo atari akizi kandi byaba bibabaje niba ibintu nk’ibyo bibaho ntibabimenyeshe (reporting). Ngo agiye kubikurikirana mu buryo bwihuse.

Jean Nepomuscène Mwumvaneza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruganda avuga ko ayo makuru nawe ayumva ariko nta gihamya ayafiteho.
Gusa nawe avuga ko ikigo gifite abanyeshuri barenga 700, kidafite amacumbi, abanyeshuri bagacumbika mu nzu z’abaturage batabura guhura n’ibishuko.

Ibitekerezo

  • Minedic irarengana niyo itera inda ? abana bubu ntibumva niho hari ikibazo mineduc irarengana yaba aribyo nababyeyi babo bazabibazwe .

    Gutwara inda utateguye ni ubuswa burenze kamere kuko icyambere kikubesheje aho ni ukwiga ukazifasha mumubuzima bwawe bwa buri munsi ndetse ugafasha igihugu ariko niba hari uje ku kigo agaparika benz mukajyana mukanakora imibonano sans capote sinzi icyo waba ukora muri iryo shuri kuri njye nakwita hyper stupid murarushya u uryango mukanarushya igihugu mwa bana mwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa