skol
fortebet

Kayonza: Umuyobozi w’ishuri akurikiranyweho gusambanya umunyeshuri

Yanditswe: Monday 23, Oct 2017

Sponsored Ad

Polisi yataye muri yombi Umuyobozi w’ishuri ry’imyuga rya Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba aho akurikiranyweho gufata ku ngufu umunyeshuri.
Umunyeshuri w’imyaka 20 y’amavuko wiga mu ishuri ‘Kayonza Voccation School’ tariki ya 18 Ukwakira 2017 saa saba z’amanywa, ubwo yari mu cyumba cya Resort Hotel yo mu Karere ka Gatsibo aho yimenyereza umwuga (stage), bivugwa ko umuyobozi w’iryo shuri yamusanzemo akamufata ku ngufu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Kayihura Jean De Dieu, (...)

Sponsored Ad

Polisi yataye muri yombi Umuyobozi w’ishuri ry’imyuga rya Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba aho akurikiranyweho gufata ku ngufu umunyeshuri.

Umunyeshuri w’imyaka 20 y’amavuko wiga mu ishuri ‘Kayonza Voccation School’ tariki ya 18 Ukwakira 2017 saa saba z’amanywa, ubwo yari mu cyumba cya Resort Hotel yo mu Karere ka Gatsibo aho yimenyereza umwuga (stage), bivugwa ko umuyobozi w’iryo shuri yamusanzemo akamufata ku ngufu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Kayihura Jean De Dieu, yatangarije IGIHE ducyesha iyi nkuru ko uyu mukobwa yahise abimenyesha Polisi, nayo igahita ita muri yombi uyu muyobozi.

IP Kayihura yagize ati “Umukobwa niwe wahise abimenyesha Polisi. Umuyobozi yatawe muri yombi afungiye kuri Station ya Polisi ya Kabarore, ariko uyu munsi ku wa mbere ari bushyikirizwe parike.”

Akomeza avuga ko uyu muyobozi ukomoka muri Uganda, icyaha kiramutse kimuhamye, yahanwa hakurikijwe ingingo ya 197 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 y’amavuko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa