skol
fortebet

Leta igiye gushyira miliyari 38 FRW muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye

Yanditswe: Wednesday 02, Dec 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri bose uhereye mu mashuri abanza kugera mu yisumbuye, uyu mwaka abarenga miliyoni 3.3 bazahabwa ifunguro aho Guverinoma yateganyije mu ngengo y’imari y’uyu mwaka amafaranga yo gushyigikira icyo gikorwa.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabwiye abagize inteko ishinga amategeko ko ababyeyi bashishikarizwa gufatanya n’ubuyobozi bw’amashuri mu kwita ku burere n’imyigire y’abana babo cyane cyane batanga umusanzu muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

Ati “Ni gahunda guverinoma yashyizemo imbaraga nyinshi, aho twemeje ko abana bose bazajya bagaburirwa ku mashuri kuva mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye. Ibi bikaba bisaba uruhare rwa Leta ndetse n’urw’ababyeyi.”

Yakomeje agira ati “Minisiteri y’Uburezi izabagezaho ku buryo burambuye icyo dusaba ababyeyi ndetse n’icyo Leta yatenganyije. Ariko nkaba mbizeza ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka Leta yateganyije ayo mafaranga yunganira ay’ababyeyi.”

Guverinoma irateganya gushyira miliyoni 38 Frw muri gahunda y’igihugu yo kugaburira abana ku mashuri nk’imwe mu zigamije kwimakaza uburezi bufite ireme ku bana bose.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko muri iyo gahunda, abanyeshuri barenga miliyoni 3.3 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye aribo bazagaburirwa muri uyu mwaka.

Ati “Twaje gusanga tuzashyiramo agera kuri miliyari 38 ku mwaka ushingiye kuri 57 Frw atangwa nk’ubufasha ku mwana buri munsi.”

Minisitiri Ngirente yavuze ko mu gukomeza guha imbaraga gahunda yo kugaburira abana mu mashuri harimo kubakwa ibikoni 2648 byiyongera ku byari bisanzwe. Hakaba hari aho iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri itaratangizwa kuko ibikoni bikirimo kubakwa no gutanganya ndetse n’aho bakigura ibikoresho byo kubatekera.

Yakomeje agira ati “Muri iyi gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, hemejwe kandi ko ibiribwa bizajya bigurirwa mu masoko ari hafi y’aho amashuri aherereye kugira ngo abanyeshuri bahabwe ibiribwa bimeze neza kandi bihendutse.”

Mu 2014 nibwo Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kugaburira abana biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, hagamijwe kubafasha kuzamura urwego rw’imitsindire ntawe uguye isari.

Mu myaka ine ya mbere, iyi gahunda yahabwaga ingengo y’imari ya miliyari 5.5 Frw ariko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize yageze kuri miliyari 7 Frw.

Umwaka ushize, abanyeshuri biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 baryaga ku ishuri bari 97.3%, Umujyi wa Kigali wazaga ku isonga n’ubwitabire bugera ku 100%, Amajyaruguru 99.4%, Intara y’Uburengerazuba 95.2%, Amajyepfo 97.3%, Intara y’Uburazirazuba nayo ikagira ubwitabire bwa 97.3%.

INKURU YA IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa