skol
fortebet

Leta y’ u Rwanda yahagaritse by’ agateganyo ibigo by’ amashuri birenga 50 [REBA URUTONDE RWABYO]

Yanditswe: Thursday 16, Aug 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 16 Kanama 2018 Minisiteri y’ uburezi mu Rwanda yatangaje ko yahagaritse by’ agateganyo ibigo by’ amashuri 57 mugihe kingana n’icyumweru.

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Uburezi Dr Eugene Mutimura yatangaje ko i bi bigo by’ amashuri yisumbuye n’ ay’ imyuga byahagaritswe by’ agateganyo byagenzuwe bigasangwa bifite umwanda. Uyu mwanda ngo wasanzwe ahanini ahategurirwa amafunguro.

Dr Eugene Mutimura yabwiye abanyamakuru ko nubwo aya mashuri yahagaritswe by’ agateganyo hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo abanyeshuri batangire igihembwe cya 3 ngo nta ngaruka bizagira ku myigire y’ abanyeshuri.

Yagize ati “Ni igikorwa gisanzwe abayobozi b’ amashuri n’ abandi baba basanzwe babizi. Ndagira ngo byumvikane neza iki cyumweru ntabwo ari ukubahana igihano ni ikizakurikira niba batiteguye neza”

Dr Mutimura yavuze ko impamvu ibigo by’ amashuri byafunzwe by’ agateganyo ari ukugira ngo byitegure neza. Igenzura ryakorewe ku bigo 90 kuva 13-kuri 15 Kanama 2018.

Mu bigo byahagaritswe harimo n’ ibikomeye birimo GS0 Butare y’ i Butare mu karere ka Huye na GS St Andre yo mu karere ka Nyarugenge.

Reba urutonde rw’ ibigo by’ amashuri Leta yahagaritse by’ agateganyo

Ibitekerezo

  • Mwaramutse, isuku ni umuco mwiza tugomba kwitoza igihe cyose, kandi n’ibigo by’amashuri birebwa n’uwo muco kugirango abana bacu bawukurane kandi bagire n’ubuzima bwiza. Gusa Minisiteri y’amashuri yafashe icyemezo cyo guhagarika ariya mashuri yabanje kureba ubushobozi bw’ibigo byahagaritse mu gukosora uwo mwanda? Ese niba n’ubushobozi buhari mu cyumweeru kimwe ayo makosa azaba yarangije gukosorwa? Nonese nadakosorwa what next cyane cyane ku babyeyi n’abana?
    Ese kuki Minisiteri itakoze iryo genzura kare k’uburyo byakosorwa ntibibangamire imyigishirize y’abana? Kuki iryo genzura ritakozwe abana bari ku ishuri cg begereje kujya mu biruhuko binini maze ibigo bigahabwa umwanya uhagije wo gushaka frs no gukora iyo mirimo bakosora hari umwanda? Nizere ko icyemezo cya Minisitiri kizubahirizwa kuko bitabaye ibyo ingaruka zaba mbi.

    haha ni danger

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa