skol
fortebet

Leta y’ u Rwanda yafunze ishuri "Hope Academy" ry’ abanyaturikiya bakekwaho kwigomeka ku butegetsi bw’iwabo

Yanditswe: Thursday 01, Jun 2017

Sponsored Ad

Leta y’ u Rwanda yatanze itegeko rivuga ko ishyuri ry’ abanyaturikiya “Hope Academy” rigomba kuba ryafunze imiryango bitarenze kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kamena 2017, uyu mwanzuro wababaje ababyeyi barerera muri iri shuri.
Bivugwa ko abashoramari bashinze iri shuri bafitanye isano n’ abaherutse kugerageza guhirika ubutegetsi muri Turikiya, gusa u Rwanda ntacyo rwabivuzeho.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Gicurasi amarembo n’ imiryango y’ iryo shuri wiriwe akinze nta muntu winjira nta n’ usohoka. (...)

Sponsored Ad

Leta y’ u Rwanda yatanze itegeko rivuga ko ishyuri ry’ abanyaturikiya “Hope Academy” rigomba kuba ryafunze imiryango bitarenze kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kamena 2017, uyu mwanzuro wababaje ababyeyi barerera muri iri shuri.

Bivugwa ko abashoramari bashinze iri shuri bafitanye isano n’ abaherutse kugerageza guhirika ubutegetsi muri Turikiya, gusa u Rwanda ntacyo rwabivuzeho.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Gicurasi amarembo n’ imiryango y’ iryo shuri wiriwe akinze nta muntu winjira nta n’ usohoka. Uwahagera abashinzwe umutekano ku marembo yaryo bamubwiraga ko atemerewe kuryinjiramo.

Umwe mu babyeyi barerera muri iryo shuri, wari wabujijwe kwinjira muri yabwiye BBC ko iki cyemezo cyababaje.

Ati "Mfite umwana wahigaga.Byatubabaje cyane ku buryo ntacyo twashoboye kuvuga cyane cyane ko abenshi twari twaramaze kwishyura minerivali y’umwaka .Jye nishyuye amafaranga agera muri miliyoni ebyiri zirenga"

Minisitiri w’ uburezi mu Rwanda Papias Musafiri yasobanuye icyatumye iryo shuri rifungwa.

Yagize ati “Leta ya Turkiya yasabye ko ishuri twaryegurira Leta yabo ariko turebye dusanga bidashoboka duhitamo kurifunga.Abana bigaga yo ,dufite amashuri menshi afite gahunda ya Cambridge.Ntabwo ari ikibazo cyo kubona aho bigira "

Ministiri w’uburezi yavuze ko ababyeyi bagiye gufashwa n’ikigo cy’uburezi kureba andi mashuri atanga ubumenyi nk’ubu yabakira .

Buri mwaka ,umwana w’umwenegihugu yasabwaga n’iri shuri kwishyura akayabo ka miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’ u Rwanda kugira ngo ahabwe ubumenyi bushingiye kuri gahunda z’amasomo ya Cambridge .
Ku munyamahanga ho ,aka kayabo kashoboraga kwiyongera kugera kuri miliyoni 5 amafaranga y’u Rwanda ku mwaka .

Rwanda Hope Academy ryashinzwe mu mwaka 2012, uyu mwaka ryigagwamo n’ abanyeshuri 200. Ritanga ubumenyi bwo guhera mu mashuri y’ inshuke abanza n’ ayisumbuye.

Ibitekerezo

  • Ibi bintu Leta yakoze ntabwo aribyo rwose. Abs bantu ko aribyo yabemereye kwinjira mu gihugu kandi mbere ya cout d’etat babarega,ejo muri Mars 2017bari babahaye ibyangombwa byose bibemerera gukora bavuga bujuje ibisabwa.uretse kuba leta yabo yarabasabye gufunga ibikorwa byabo bagasanga budakunda baraperereje basanga aribyo koko bari gometse ko wumva leta ishaka kwivanga muri politique yabo? Uwo bavuga ko yashatse guhirika ubutegetsi aha USA abari hano bavuga ko bigometse baje bava iwabo kandi baza baje neza ntakibazo. Ibi bintu ntibisonabutse.na ibyo Minister avuga byuko amashuri nkaryo ahari arabeshya kuko iriri kuri standard yaryo ni green hills kandi ababyeyi bagiyeyo bababwira ko imyanya yuzuye.

    Erdogan ategeka muri Turkiya agategeka no mu Rwanda koko? Ese muri Kenya konaho haba amashuli ya Gulen nomuri Uganda nabo barafunze?

    kubona umuntu ategeka igihugu icyo kigomba gukora,uretse u Rwanda na somalie ntahandi bafunze aya mashuri ubwo barashaka kubishyira mu maboko yabo nkuko bari baratwaye ibya Libiya. this too much mu Rwanda ntakuri tugira kandi tujye tumenyako nyuma y’imbaraga zavu hari inzi isumba byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa