skol
fortebet

Leta yahagaritse by’agateganyo Kaminuza 3 zirimo na Rusizi International University

Yanditswe: Tuesday 14, Mar 2017

Sponsored Ad

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse by’agateganyo Kaminuza zigenga eshatu nyuma y’uko zigaragayemo ibibazo bikomeye byari bibangamiye ireme ry’uburezi ryagombye kuba ritangirwa muri izo Kaminuza.
Dr. Innocent S. Mugisha, Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Uburezi yatangarije Umuryango ko Kaminuza zahagaritswe by’agateganyo ari Nile Source Polytechniques of Applied Arts iri I Huye, Sinhgad Technical Education Society iri mu Gatenga ndetse na Rusizi International University iri mu mujyi wa Kamembe (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse by’agateganyo Kaminuza zigenga eshatu nyuma y’uko zigaragayemo ibibazo bikomeye byari bibangamiye ireme ry’uburezi ryagombye kuba ritangirwa muri izo Kaminuza.

Dr. Innocent S. Mugisha, Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Uburezi yatangarije Umuryango ko Kaminuza zahagaritswe by’agateganyo ari Nile Source Polytechniques of Applied Arts iri I Huye, Sinhgad Technical Education Society iri mu Gatenga ndetse na Rusizi International University iri mu mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi.

Dr. Mugisha akaba atangaza ko zose ibibazo zihuriyeho bijyanye n’igabanuka ry’imbaraga zatangiranye aho ubu nta barimu ndetse n’abakozi babishoboye bari bahari bo gutanga ubumenyi , n’abahari ugasanga nta bikoresho bakwifashisha mu kwigisha bihari.

Yagize ati:” zose zihuriye ku kibazo cy’uko imbaraga zazo zatangiranye zibona ibyangombwa zagabanutse, nta barimu zifite n’izibafite ugasanga nta bikoresho bihagije byo kubafasha kwigisha”.

Gusa, Dr. Mugisha avuga ko uku guhagarikwa by’agateganyo kumara amezi atandatu ariko Kaminuza yabasha gukemura ibibazo byayo mbere yayo mezi yahita ikomorerwa.

Yagize ati:” zahagaritswe by’agateganyo, ariko no muri uku kwezi iyakuzuza ibisabwa yafungura.”

Ku kibazo cy’abanyeshuli barimo biga muri izi Kaminuza ndetse bashobora kuba baranamaze kwishyura, Dr. Mugisha avuga ko ari byiza ko nabo bategereza gato Kaminuza bigamo zikabanza zikuzuza ibisabwa.

Ikizakurikira mu gihe hari izizananirwa kuzuza ibyo zasabwe igihe zahawe cy’amezi atandatu kikarenga ntikiramenyekana ariko mu biteganywa ni uko hashobora kuzabamo no kuzifunga burundu.

Ikibazo kiganje muri za Kaminuza zigenga ahanini ni imiyoborere mibi no kuryana kw’abazishinze biganisha ku mikoro agenda akendera ibi bikiyongeraho gusahura na duke ziba zinjije.

Ibaruwa ihagarika Rusizi International University by’agateganyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa