skol
fortebet

Miliyari yaburiwe irengero, Gov. Gatabazi yababwiye ko ubutaha bazafatirwa ibihano

Yanditswe: Thursday 08, Nov 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ Intara y’ amajyaruguru Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze ko ikibazo cya mudasobwa ziburirwa irengero mu bigo by’ amashuri kigiye kwitabwaho by’ umwihariko yongeraho ko abanyereza amafaranga mu bigo bya amashuri ubutaha bazajya bafatirwa ibihano.

Sponsored Ad

Igenzura ryagaragaje ko amafaranga agera kuri miliyari 1 amaze kuburirwa irengero mu bigo by’amashuri bigera kuri 500 byakoreweho igenzura.

Bimwe mu byateje kubura kw’ayo mafaranga harimo uburiganya bwakozwe n’abashinzwe imicungire y’imari n’abayobozi b’ibigo, ahagaragaye igurwa ry’ibikoresho mu buryo bunyuranyije n’amategeko ku itangwa ry’amasoko ya Leta, nk’uko raporo yabigaragaje.

Ibyo byose byagaragaje ko hanyerejwe asaga miliyoni 972Frw, mu gihe andi makosa mu guhemba abarimu ba baringa n’abarimu basezeye mu kazi aho byatwaye akabakaba miliyoni 60Frw.

Ibindi byo gusabira ibigo by’amashuri amafaranga yo gukoresha ndetse n’ayo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, byateje igihombo cyamafaranga asaga miliyoni 99Frw. Haniyongereyeho izindi mudasobwa za Postivo 250 zaburiwe irengero.

Jabo Paul, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, yavugiye mu nama yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018, ko ibikorwaremezo by’amashuri byinshi bikomeje gusaza mu gihe amafaranga yanyerezwaga.

Yagize ati “Mu bigo binyuranye hagaragara amashuri ashaje, imisarani ishaje kandi ifite umwanda, ibikorwaremezo byangiritse kandi hari amafaranga Leta igenera ibigo yakagombye gukemura ibyo byose.”

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwemeza ko icyo gihombo ari kimwe mu bidindiza imyigire n’ireme ry’uburezi mu bigo binyuranye muri iyi ntara.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo bavuga ko icyo gihombo giterwa no kuba hari ibigo bidafite abacungamutungo, n’abahari bakaba batabifitiye ubushobozi.

Kigalitoday abitabiriye inama bavuga ko hari byinshi ibunguye mu micungire y’umutungo w’ikigo
Nshimiyimana Innocent umwe muri abo bayobozi avuga ko hari bagenzi be bashyizweho badafite ubushobozi mu micungire y’ikigo.

Ati “Mu bigo imwe na bimwe hari ubumenyi buke mu micungire. Hari n’ibigo bidafite abacungamari, ubumenyi buke mu gutanga amasoko, hari n’abagira amanyanga bakabikora babizi.”

Nirere Marie Goretti nawe uri mu bayobozi bitabiriye inama avuga ko abayobozi benshi bagiye bashyirwaho nta mahugurwa bahawe.

Ati “Abayobozi b’ibigo by’amashuri bagiye bashyirwaho nta mahugurwa bahawe mu gucunga umutungo. Hakaba n’ibigo bimwe na bimwe bidafite abacungamutungo, nta n’igenzura ryabagaho.”

Mu kurushaho gukemura ikibazo cy’amafaranga ya Leta akomeje kurigiswa, Gatabazi JMV umuyobozi w’intara y’amajyaruguru avuga ko hagiye gukurikiranwa abakomeje kunyereza umutungo w’ibigo.

Ati “Abantu biberaga aho bagakora ibyo bishakiye batagenzurwa, ariko twashyizeho ingamba zo kugenzura...ubutaha tuzajya tubafatira ibihano byo mu kazi”

Kugeza ubu hamaze guhagarikwa ibigo 15 bizira imicungire mibi y’umutungo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa