skol
fortebet

‘Mineduc ntabwo yigeze ibuza abarimu gusibiza abanyeshuri’ Munyakazi

Yanditswe: Monday 13, Feb 2017

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbuye Isaac Munyakazi aravuga ko Leta y’ u Rwanda itigeze iha abarimu amabwiriza ababuza gusibiza abanyeshuri ahubwo yabaye uburenganzira bwo gusibiza abakwiriye gusibira.
Ibi abitangaje mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara abana bimurwa badafite ubushobozi bwo kwimurwa. Urugero ni nk’ aho usanga umunyeshuri ageze mu wa kane w’ amashuri abanza atazi kwandika amazina ye. Ibi nibyo byatumye hari (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbuye Isaac Munyakazi aravuga ko Leta y’ u Rwanda itigeze iha abarimu amabwiriza ababuza gusibiza abanyeshuri ahubwo yabaye uburenganzira bwo gusibiza abakwiriye gusibira.

Ibi abitangaje mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara abana bimurwa badafite ubushobozi bwo kwimurwa. Urugero ni nk’ aho usanga umunyeshuri ageze mu wa kane w’ amashuri abanza atazi kwandika amazina ye. Ibi nibyo byatumye hari abatangira gutekereza ko abarimu bashobora kuba barahawe itegeko ryo kudasibiza abanyeshuri benshi.

Munyakazi yavuze ko Minisiteri y’ Uburezi ishyize imbere ireme ry’ uburezi bityo ngo ntabwo yabuza abarimu gusibiza abanyeshuri.

Yagize ati “Ntabwo Minisiteri iberera uburezi, twifuza ireme ry’ uburezi, twatanga amabwiriza avuga ngo nta munyeshuri wemerewe gusibira”

Mu kiganiro yagiranye na RBA Munyakazi yavuze ko hashingiwe ku mategeko agenga uburezi yashyizweho mu 1985, mu mwaka w’ 2001, hashyizweho iteka rya Minisitiri(w’ uburezi) riteganya ibijyanye no kwimura, gusibiza no kwirukana abanyeshuri mu mashuri abanza n’ ayisumbye. Ngo ingingo ya 6 y’ iri teka iteganya ko inama y’ ishuri ishinzwe ibyerekeye kwimura, gusibiza no kwirukana abanyeshuri (Conseil de deliberation) ariyo ifite uburenganzira bwo kwicara igafata umwanzuro wo gusibiza umunyeshuri igihe isanze ari byo bimufitiye umumaro, gusa ngo abanyeshuri bagomba gusibira batarenze nibura 10%.

Munyakazi asobanura ko abarimu batategetswe gusibiza abatarenze 10%, bivuze ko abarimu bemerewe gusibiza abarenze uyu mubare gusa ngo umwarimu wasibiza abarenze 10% yafatwa nk’ utarigishe uko bikwiye.

Yagize ati “…Aho nagira ngo bize gusobanuka neza ko abana nibinagaragara ko badashoboye baze gushyira imbere iryo 10%. Ese ubundi nk’ ishuri, mu bana 100 utekereza ko abana 10 cyangwa barengaho bagomba gusibira, uba warakoze iki? Kuki uba utarabibonye kare ngo abana ubakurikirane uvuge uti ndakora uko nshoboye umwaka urangire abana isomo ryanjye bararyumvise ku kigero cya 90%”

Padiri Rwirangira Célestin, uyobora Groupe scolaire officiel de Butare(Indatwa n’Inkesha schoo) avuga ko kudasibiza abana ari byiza kuko bituma biga bisanzuye gusa ngo byatumye abana badohoka ku ishyaka n’ umuhate bakoreshaga mu kwiga.

Yagize ati “Njye uko mbibona koko mbere abana barigaga rwose bafite ikintu cy’ ubwoba bavuga ngo ngomba gutsinda uko byagenda kose, yaba adatsinze agasibira ndetse habagamo n’ abirukanwa….Kuri ubu abanyeshuri basa n’ aho badohotse mu myigire kuko baba bazi y’ uko bagomba kwiga kandi bakarangiza”

Munyakazi avuga ko nta mubyeyi ufite uburenganzira bwo kujya ku ishuri gutegeka cyangwa kugira inama abarimu ngo basibize cyangwa bimure umwana we, ngo icyo ashobora gukora ni ugukurikirana umwana we akamufasha umwaka urangira ari ku rugero ryo kwimuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa