skol
fortebet

MINEDUC yamaganye ibyo gupima abakobwa mbere y’uko basubira ku ishuri

Yanditswe: Friday 23, Oct 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Uburezi yabujije ibigo by’amashuri gusaba abanyeshuri b’abakobwa impapuro zerekana ko bipimishije ndetse ko badatwite nyuma y’amezi 7 ashize amashuri yarafunzwe kubera icyorezo cya Covid-19.

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi uburakari bw’abantu bamagana ubu busabe bw’ibigo by’amashuri bisaba abana b’abakobwa kuzana impapuro zihakana ko badatwite.

Bimwe mu bigo by’amashuri biherutse kwandikira ababyeyi b’abanyeshuri b’abakobwa ko bagomba gupimisha abakobwa babo bakazasubira ku ishuri bafite ibyemezo by’uko bipimishije.

Umwaka w’amashuri wa 2020/2021 uzatangira kuwa 02 Ugushyingo 2020.Abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko ubu busabe bw’amashuri butesha agaciro umwana w’umukobwa ndetse n’ivangura.

Itangazo MINEDUC yashyize hanze rigira riti “Gupimisha abanyeshuri b’abakobwa inda nk’icyemezo kibemerera kwiga n’ivangura kandi ntibikwiriye.MINEDUC izakora isuzuma kugira ngo irebe ko ibigo by’amashuri byahagaritse iki cyemezo.

Iri tangazo MINEDUC yarishyize kuri Twitter nyuma y’aho ibigo nka Blu Lake International, Gashora Girls, Riviera High School byandikiye ababyeyi bibasaba ibi byemezo.

Umwe mu babyeyi bafite abana biga ku kigo cya Blu Lake International School (BLIS) yabwiye KT Press ko iki cyemezo bagisabwe ndetse ko abanyeshuri badatwite bemerewe kujya ku ishuri.

Iki cyemezo kigira kiti “Ubuyobozi bwa BLIS burabashimira ubufatanye mwatugaragarije muri ibi bihe bikomeye.Mu kuva mu kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga twigishiriza mu ishuri,ikigo kirifuza gusaba abanyeshuri b’abakobwa kuzana ibyemezo bigaragaza ko bipimishije inda byasinyweho n’abaganga babifitiye uburenganzira.Twizeye ko muzadufasha kubahiriza iki cyemezo.”

Ababonye iri tangazo barakajwe cyane n’iki cyemezo niko gusaba MINEDUC gukora ibishoboka byose ikabihagarika kuko harimo ivangura ry’abahungu n’abakobwa.

Ingengabihe y’itangira ry’amasomo iherutse gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi, igaragaza ko ku wa 2 Ugushyingo 2020 aribwo amashuri yisumbuye ku biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu azasubukurwa.

Ni kimwe n’abiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abo mu wa Gatatu, uwa Kane n’uwa Gatanu n’abo mu mashuri nderabarezi bazasubira ku mashuri bo mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu.

Ibi byiciro bitatu ni byo bizajya ku mashuri guhera tariki ya 29 Ukwakira kugera ku wa 1 Ugushyingo 2020.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi, rivuga ko ku wa 29 Ukwakira 2020 abazajya ku mashuri ari abiga ku mashuri yo mu Turere twa Gisagara, Huye na Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo; abiga i Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba hamwe n’abiga mu Turere twa Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Ku wa 30 Ukwakira, abanyeshuri bazajya ku mashuri yabo ni abiga mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo hamwe na Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba.

Bukeye bwaho tariki ya 31 Ukwakira, hazagenda abiga mu turere twa Nyanza, Kamonyi na Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo hamwe na Ngororero, Rubavu na Nyabihu mu Burengerazuba.

Ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Iburasirazuba.

Ku banyeshuri bazasubukura amasomo ku wa 23 Ugushyingo 2020 biga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa kane mu mashuri yisumbuye, bo bazatangira kujya ku mashuri guhera tariki ya 20 Ugushyingo 2020.

Kuri iyo tariki hazagenda abiga mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo; Karongi, Rutsiro, Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba na Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Ku wa 21 Ugushyingo, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Turere twa Kamonyi, Muhanga, Nyanza na Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo; Ngororero, Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Tariki ya 22 Ugushyingo 2020 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri yo Ntara y’Amajyaruguru n’Iburasirazuba.

Minisiteri y’Uburezi yasabye ababyeyi kubahiriza ingengabihe y’ingendo bakohereza abana hakiri kare kugira ngo bagerere ku mashuri ku gihe. Ibi binajyana no kubaha amafaranga y’urugendo azabageza ku mashuri yabo ikanasaba abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge gukurikirana igikorwa cyo kwakira abana aho abagenzi bategera imodoka no kugenzura uko bakirwa mu bigo bigaho.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa