skol
fortebet

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota ku banyeshuri bo mu mashuri abanza n’icyiciro rusange

Yanditswe: Monday 30, Dec 2019

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 31 Ukuboza 2019,Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota ku banyeshuli barangije amashuli abanza,icyiciro rusange na TTC aho yanemeje ko yasohokanye n’ibigo bagomba kwigaho.

Sponsored Ad

Muri uyu mwaka abanyeshuri bose bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza ni 286, 721 mu gihe muri 2018 bari 225, 578. Bivuze ko biyongereyeho 31,143, bangana na 12.2%.

Mu Cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abakoze ikizamini muri uyu mwaka ni 115, 417 ,mu gihe muri 2018 bari 99,898. Bivuze ko hiyongereyeho 15,519, bingana na 15.5%.

Umwana wabaye uwa mbere mu mashuri abanza ku rwego rw’igihugu yitwa Humura Hervais akaba arangije mu ishuri ryitwa Wisdom i Musanze.

Niyubahwe Uwacu Anick ni we wabaye uwa kabiri akaba arangije muri Nyamata Bright School mu karere ka Bugesera.

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye[S3] uwabaye uwa mbere ni Mucyo Salvis wiga mu Ishuri ry’ubumenyi rya Byimana akurikirwa na Gashugi Muhimpundu Adeline urangije muri Lycee Notre Dame de Citeaux i Kigali.Muri TTC,uwabaye uwa mbere mu gihugu ni Epreve Joselyne wigaga kuri TTC Mukuru.

Mu gutangaza amanota y’abanyeshuri barangije amashuri abanza n’icyiciro rusange,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi,Dr.Isaac Munyakazi yashimiye abatsinze bose,abarimu n’ababyeyi babafashije anaboneraho kwemeza ko umwana azajya areba amanota n’ikigo azigaho.

Yagize ati "Bitandukanye n’indi myaka yatambutse, uyu mwaka , buri munyeshuri azajya areba amanota yagize mu bizami bya Leta 2019, kandi ahite abona n’ikigo azajya kwigaho."

Umuntu ushaka kureba amanota akoresheje internet ajya ku rubuga http://reb.rw agashyiraho inimero y’umunyeshuri ( index number ) agakurikiza amabwiriza;

Umuntu ushaka kureba amanota kuri telefone akoresheje sms: Ajya ahagenewe kwandikwa ubutumwa bugufi, akandika nimero y’umunyeshuri (index number) akohereza ubwo butumwa kuri 4891. Ahita abona amanota n’ikigo umwana azigaho.

Abanyeshuri batsindiye kwiga mu mwaka wa mbere w’ amashuri yisumbuye n’uwa kane bazatangira amasomo tariki 12 Mutarama 2019.











MINEDUC yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta n’ ababaye aba mbere muri S3,TTC na P6

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa