skol
fortebet

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ingengabihe y’amashuri abanza n’ayisumbuye iha agaciro igihembwe cya mbere cyizwe

Yanditswe: Tuesday 13, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ingengabihe nshya y’amashuri abanza n’ayisumbuye aho abanyeshuri bo mu mwaka wa 5 n’uwa 06 w’amashuri abanza,uwa 03 uwa 05 n’uwa 06 w’amashuri yisumbuye yose bazatangira kuwa 02 Ugushyingo uyu mwaka biga igihembwe cya kabiri.Iki gihembwe kizasozwa kuwa 02 Mata 2021.

Sponsored Ad

Uretse aya mashuri tuvuze haruguru, abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatanu ndetse n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu nabo bazatangira kuwa 02 Ugushyingo 2020.

Amashuri yasubitswe muri Werurwe 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze kugera mu Rwanda, ariko igihembwe cya mbere cyari kirangiye hasigaye ibizamini gusa, ariyo mpamvu MINEDUC yatangaje ko amashuri azatangirana n’igihembwe cya kabiri.

Kuwa 25 Nzeri 2020 nibwo Inama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame yafashe umwanzuro wo gufungura amashuri mu gihe cya vuba gusa hagatangira abo mu myaka ya nyuma mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Abandi banyeshuri bo mu myaka nk’uwa 04 w’amashuri abanza,muwa 1,2 no mu wa kane w’amashuri yisumbuye bo bazatangira kuwa 23 Ugushyingo 2020 ariko nabo basoze kuwa 02 Mata 2021.

Ikiruhuko cy’igihembwe cya kabiri kizatangira kuwa 03 Mata 2021 gisozwe kuwa 18 Mata 2021.

Ingengabihe ya MINEDUC igaragaza ko abanyeshuri bazatangira igihembwe cya Gatatu ku wa 19 Mata 2021 kikarangira ku wa 9 Ukwakira 2021.

Ku banyeshuri basoza amashuri abanza bazakora ibizamini bya Leta guhera ku wa 12 Nyakanga kugera ku wa 14 Nyakanga 2021, mu gihe abo mu yisumbuye bazabitangira ku wa 20 Nyakanga 2021 bakabisoza ku wa 30 Nyakanga 2021.

Ntabwo hatangajwe ingengabihe y’abana biga mu mwaka wa 1-3 w’amashuri abanza kuko ingengabihe yabo izaza nyuma.

Minisitiri w’Uburezi yakomeje avuga ko bimwe mu bizagenderwaho mu gufungura amashuri harimo ko agomba kuba afite ibikoresho bifasha abanyeshuri gusukura intoki mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, guhana intera n’ibindi. Ikindi abanyeshuri bose baziga bambaye udupfukamunwa.

Ati “Buriya byanze bikunze, ababyeyi mu byo bitegura, mu bikoresho basanzwe bategura by’amashuri, n’udupfukamunwa turimo. Ubwo abana bagomba kuzajya ku ishuri bambaye udupfukamunwa. Hakaba n’amashuri yandi yagiye atugaragariza ko afite uburyo bwo gupima abana mbere y’uko bajya ku mashuri, abo nabo bazabitugaragariza.”

“Ariko icyo dushimangira ni ukugaragaza uko bazubahiriza ya ntera hagati mu ishuri ndetse n’ibikoresho bijyanye n’isuku, aho bakarabira, aho bafatira amafunguro n’ibindi nk’ibyo.”

Minisiteri y’Uburezi yemeje ko izajya iganira na ba nyiri amashuri, imenyeshe, itange amatangazo ko amashuri runaka yemerewe gutangira.

Amashuri agendera kuri porogaramu mpuzamahanga azatangira agendeye kuri gahunda z’ibihugu akesha imyigishirize ariko yose asabwe kubahiriza amabwiriza agamije kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ibitekerezo

  • No date. Rubbish

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa