skol
fortebet

Minisiteri y’Uburezi yemereye amashuri yigenga abanza n’ay’incuke gukomeza kwigisha mu ndimi yari asanzwe akoresha

Yanditswe: Monday 02, Dec 2019

Sponsored Ad

Minisitiri w’uburezi,Dr Eugene Mutimura, yemeye icyifuzo abayobozi b’amashuri yigenga bamugejejeho cyo kwemerera amashuri yigenga gukomeza kwigisha uko yari asanzwe yigisha adahinduye indimi.

Sponsored Ad

Ibi Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura, yabitangarije mu biganiro nyunguranabitekerezo ku itegurwa ry’umwaka w’amashuri wa 2020 byahuje iyi Minisiteri n’abayobozi b’ibigo byigenga by’incuke n’amashuli abanza.

Muri ibi biganiro byabereye muri Nobleza Hotel kuri uyu wa Mbere,bigahuza abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza,ay’incuke byigenga mu Rwanda n’aba MINEDUC,harebewe hamwe icyoburi wese yakora kugira ngo ireme ry’uburezi rizamuke.

Mu minsi mike ishize,nibwo amashuri yigenga guhera mu mashuri y’incuke kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza yasabwe gutanga amasomo mu rurimi rw’Ikinyarwanda bituma benshi bacika ururondogoro ndetse bemeza ko bizabangamira ireme ry’uburezi.

Minisitiri Mutimura,yamaze impungenge aba bayobozi b’ibi bigo ababwira ko bemerewe gukomeza kwigisha uko nkuko byari bisanzwe.

Mu minsi ishize MINEDUC yari yategetse ko mu kwezi kwa mbere amashuli yose azigisha mu Kinyarwanda kugeza mu mwaka wa 3 w’amashuli abanza ndetse mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka abana babajijwe mu Kinyarwanda amasomo bize mu ndimi z’amahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa