skol
fortebet

Minisitiri mushya w’Uburezi yihaye umukoro wo kuzamura ireme ry’Uburezi ahereye hasi

Yanditswe: Saturday 29, Feb 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine,yatangaje ko mbere yo gukemura ibibazo biri mu burezi bagomba kwemera ko bihari ndetse yiyemeza kubikemura ahereye hasi.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu nibw habaye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Minisitiri muhya w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, na Dr Eugène Mutimura yasimbuye.

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yabwiye abanyamakuru ko ushaka gukira indwara ayirata bity bemera ko ibibazo mu burezi bihari kandi bagiye kubikemura bahereye mu mizi.

Yagize ati “Tugomba kubyemera ko ikibazo gihari, kuko iyo utaremera ko indwara uyirwaye, kwivuza biragorana. Tubanza twemere ko hari ikibazo gihari, hanyuma dufatanye gushaka umuti, kandi ndizera ko twese hamwe dufatanyije bizashoboka.

Duhereye mu mizi ngira ngo no hejuru byagenda bikemuka, kuko burya bipfira hasi, kandi iyo byamaze gupfira hasi kubikosora hejuru biragora. Imbaraga rero zirahari, gukunda umurimo birahari kuko ngira ngo twese turi hano kubera ko dukunda umurimo, ariko hejuru ya byose gukunda igihugu no kugikorera.”

Minisitiri , Dr. Uwamariya yari asanzwe ari mu burezi kuko mbere yo kugirirwa icyizere na perezida wa Repubulika, yari umuyobozi wungirije wa Rwanda Polytechnic ushinzwe amasomo, iterambere n’ubushakashatsi, umwanya yagiyeho mu 2018 aho yari asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ibitekerezo

  • Ibyo mu burezi biragoye kubikemura.Habeho gukundisha abana b’abahanga kwiga TTC kandi bashyirwe mu kazi.Hakorwe concours nyinshi bagereranye abanyeshuri,ibigo,imirenge n’uturere batagamije guhana no gutuka abarimu n’abayobozi b’ibigo.Abarimu batsindishije neza bahabwe agahimbazamusyi Irene rizagerwaho.Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa