skol
fortebet

Minisitiri Mutimura yahagaritse abarimu 5 na diregiteri

Yanditswe: Saturday 12, May 2018

Sponsored Ad

Mu nama yahuje abayobozi b’ ibgo by’ amashuri byo mu karere ka Rubavu yitabirire na Minisitiri w’ uburezi Dr Eugene Mutimura n’ abayobozi b’ ikigo cy’ ikigihu REB gishinzwe guteza imbere uburezi hafatiwemo icyemezo cyo guhagarika abarimu batanu n’ Umuyobozi w’ ishuri.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’ ubukangurambaga bumaze iminsi bukorwa mu gihugu hose ku ireme ry’ uburezi. Mu karere ka Rubavu intumwa za Minisiteri y’ uburezi zasanze ibibazo bitandukanye mu bigo nk’ aho basanze integanyanyigisho zibitse zidakoreshwa, ikibazo cy’ umwanda n’ ikibazo cy’ abarimu batita ku nshingano.

inisitiri w’Uburezi Dr Mutimura yavuze ko we abifata nk’aho igihembwe gishize abana batiga kuko ibyo bize bituzuye.

Ati “Ntakuntu wambwira ngo igihembwe gishize nta mfashanyigisho, njyewe mbifata nk’aho abana bamaze igihembwe batiga, umuyobozi w’ishuri aba ari he? SEO, DEO baba bari he?”

Uretse kandi ikibazo cy’imfashanyigisho kuri iri shuri hari ikibazo gikomeye cyane cy’ibyumba, aho icyumba kimwe gikoreshwa ku buryo burenze ubushobozi bwacyo, kirimo isomero (bibliotheque), icyumba cya Siyansi (laboratory), ibiro by’ushinzwe amasomo ndetse n’ibiro by’ushinzwe umutungo.

Aha umuyobozi w’ishuri yavuze ko ibigikorerwa muri icyo cyumba birenze ubushobozi bwacyo. Yavuze ko ibyumba bibiri bagerageje kubaka bafatanyije n’ababyeyi byadindiye kubera amikoro make.

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko amafaranga miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atandatu (3,600,000frw) abura kugira ngo ibyo byumba byuzure bayahabwa ikibazo kigakemuka, ariko ishuri na ryo rigakomeza gufatanya n’akarere ka Rubavu gukemura ibisigaye.

Nk’ uko Umuseke wabitangaje muri iyi nama hagaragajwe ibyemezo byagafatiwe bamwe mu barimu byagaragaye ko batubahiriza inshingano zabo aho umuyobozi wa G.S Kanzebwe I mu murenge wa Rubavu ndetse n’abarimu batanu bo ku ishuri ribanza rya Kinogo mu murenge wa Busasamana, ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bafatiwe ibihano byo mu kazi bahagarikwa amazi atanu buri umwe.

Ku kibazo cy’amashuri yahuye n’ibiza Minisitiri w’Uburezi yavuze ko ku bufatanye na Minisiteri ifite ibiza mu nshingano (MIDIMAR), ayo mashuri agiye gufashwa kugira ngo abana basubire mu masomo nta nkomyi by’umwihariko ishuri ry’ubugeni rya Nyundo.

Yasabye umuyobozi waryo gukora iyo bwabaga agakosora ibyagaragarjwe n’abagenzuzi kuko mu inshuro ebyiri bagenzuwe na n’ubu hakiri ibitarakosorwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina M.Grace yashimiye Minisiteri y’Uburezi ku igenzura yakoze anizeza ko bagiye gukomerezaho gukurikirana ibitagenda.

Ati “Natwe byaraduhwituye byatweretse ibyo tugomba gukosora, ahari ibibazo twahabonye tuzahakosora dufatanyije na ba nyiri ibigo by’amashuri.”

Akarere ka Rubavu kavuga ko habarurwa ibyumba by’amashuri bishaje bikenewe gusimbuzwa 194 mu gihe 290 bikeneye gusanwa.

Hakenewe kandi ibyumba by’amashuri 280 bishya kugira ngo hagabanywe ubucucike mu mashuri nibura ishuri rimwe rijyemo abana 46. Hakenewe kandi kongera umubare w’intebe zo kwicaraho 6 927 mu mashuri abanza.

Ibitekerezo

  • Ireme ry’ uburezi ikibazo baragishakira aho kitari ikibazo ni umubare munini w’ abanyeshuri ku mwarimu umwe uhembwa bidashimishije

    Bazagenzure neza hari ibigo nzi bigira abarimu birirwa muri salle bakina amakarita bagategereza ko ukwezi gushira ngo bahembwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa