skol
fortebet

Minisitiri Mutimura yari akubise ushinzwe site y’ ibizami kubera abanyeshuri bicaye nabi [VIDEO]

Yanditswe: Tuesday 20, Nov 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yasanze abanyeshuri bicaranye bagiye gukora ikizami kimwe ahita yirukana Mbonabucya Gérard wari ushinzwe gukurikirana ibizamini ku kigo cy’amashuri y’imyuga cya SOS mu Murenge wa Kinyinya.

Sponsored Ad

Byabaye kuri uyu wa Kabili tariki 20 Ugushyingo 2018, ubwo Dr Mutimura yari agiye gutangiza ibizami bya Leta bisoza icyiciro cya mbere n’icya kabiri by’amashuri yisumbuye.

Dr Mutimura ubwo yahereza abanyeshuri ikizami yasanze hari abanyeshuri bicaranye bagiye gukora ikizami cy’ imibare bombi.

Minisitiri w’ Uburezi yahise asohora Mbonabucya mu cyumba agiye kwisobanura ahita amucekekesha nk’ uko byagaragaye muri mashusho yafashe ibi biba.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyirabahire Languide, yavuze ko ari ukwibeshya kwabayeho kuko ngo bari barabyiteguye bihagije.

Ati “Hari abagombaga gukora Imibare A na B (Mathematics A &B). Buriya ntabwo bigana n’ubundi. Habayeho kwibeshya, intebe ebyiri nibo ba B bari bicaranye ariko ahandi niba bicaraga ari A na B ntabwo ikizami cyasaga. Twabanje gusobanuza. ”

Mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye hakoze abanyeshuri 99 288 barimo abakobwa 54 194 n’abahungu 45 094.

Mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mu masomo y’uburezi rusange hakoze 46 688 mu gihe mu mashuri y’ubumenyi ngiro hakoze 21 847.

Ibitekerezo

  • Uko byamera kose, uyu muminisitiri (Minister) nawe, si shyashya mumyitwarire ye !!!!!!! Har-ubundi buryo yarikubwiramo ushinzwe guhagararira ibizamini. Yemwe, na Polisi zacu ntizigikora nkuriya muMINISTER
    Muribaza ko uriya mugabo wasohowe nk’umujura ( IMBERE y’ABANYESHULI!!!!!!!!) yakongera kwishimira gukora muri Ministry y’uburezi ??? Nibaza ko ikosa ribaho, rikaba ryakosorwa, ntawusuzuguye uwundi kariya kageni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa