skol
fortebet

Minisitiri w’ Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko kuba abanyeshuri ba Primaire biga basimburana ari ‘amaburakindi’

Yanditswe: Saturday 02, Dec 2017

Sponsored Ad

Guverinoma y’ u Rwanda ivuga ko ifite gahunda yo kuguraho uburyo buriho aho abanyeshuri bose biga mu mashuri abanza biga basimburana, ivuga ko kuba abanyeshuri biga basimburana ataribyo u Rwanda rwahisemo ahubwo ariko aribwo bushobozi buhari.
Abanyeshuri bize amashuri abanza mbere ya 2009 bigaga basimburana imyaka itatu ibanza bagera mu wa kane bakajya biga igitondo n’ ikigoroba.
Ibi byaje guhinduka abanyeshuri bose biga mu mashuri abanza guhera mu wa mbere kugera mu wa gatandatu bakajya (...)

Sponsored Ad

Guverinoma y’ u Rwanda ivuga ko ifite gahunda yo kuguraho uburyo buriho aho abanyeshuri bose biga mu mashuri abanza biga basimburana, ivuga ko kuba abanyeshuri biga basimburana ataribyo u Rwanda rwahisemo ahubwo ariko aribwo bushobozi buhari.

Abanyeshuri bize amashuri abanza mbere ya 2009 bigaga basimburana imyaka itatu ibanza bagera mu wa kane bakajya biga igitondo n’ ikigoroba.

Ibi byaje guhinduka abanyeshuri bose biga mu mashuri abanza guhera mu wa mbere kugera mu wa gatandatu bakajya biga basimbura.

Ibi abarimu bigisha mu mashuri abanza bavuga ko bibangamye kuko bibagora kurangiza porogaramu kuko iba ari ndende guhera mu wa kane kugera mu wa gatandatu.

Umwarimukazi witwa Mukeshimana Francoise yabwiye UMURYANGO ko kuba n’ abanyeshuri biga mu wa kane, uwa gatanu n’ uwa gatandatu w’ amashuri abanza basigaye biga basimburana bibagora cyane.

Yagize ati “Double shifting iratugora cyane. Biratugora cyane kugira ngo umuntu arangize porogaramu, uretse n’ icyo kandi uzi kugira ngo umuntu atange isomo mu gitondo aze no kongera aritange nimugoroba ku ruzuba ntibiba byoroshye?”

Minisitiri w’ Intebe Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa 1 Ukuboza 2017 ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga amategeko gahunda ya guverinoma n’ uruhare rw’ uburezi mu guteza imbere ubukungu bw’ igihugu yavuze ko iyi gahunda ya ‘double shifting’ yagiyeho kuko ibyumba by’ amashuri bitari bihagije.

Yagize ati “Double shifiting’ ntabwo ari policy ya Leta ni gahunda yagiyeho kuko ibyumba by’ amashuri bitari bihagije, bituma bamwe biga mu gitondo abandi bakiga nimugoroba. Nk’ uko nabibabwiye dufite gahunda yo kubaka ibyumba by’ amashuri no gusana ibyangiritse… Mu myaka 6 iri imbere abanyeshuri bazaba bashobora kwiga umunsi wose, badasimbura”.

Yongeyeho ati “Twabiganiriyeho mu nama nyinshi, tureba ukuntu twakuraho double shifting tukamenya ngo abana bazajya biga amasaha agenwe mu mwaka. Ntabwo ari ikibazo cyatewe na policy ahubwo cyatewe n’ ibyumba by’ amashuri byabaye bike”

Mu bibazo byugarije uburezi bw’ u Rwanda harimo imibereho ya mwarimu itameze neza, gahunda z’ uburezi zihindagurika bya hato na hato, umucukike mu mashuri n’ ikibazo cy’ ireme ry’ uburezi rikunze kunengwa na benshi.

Imibare ya Minisiteri y’ Uburezi igaragaza ko umwarimu umwe yigisha abarenyeshuri barenga 50 mu gihe adakwiye kurenza abanyeshuri 30 mu cyumba cy’ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa