Kigali

Minisitiri w’ Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko kuba abanyeshuri ba Primaire biga basimburana ari ‘amaburakindi’

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 2 December 2017 Yasuwe: 2383

Guverinoma y’ u Rwanda ivuga ko ifite gahunda yo kuguraho uburyo buriho aho abanyeshuri bose biga mu mashuri abanza biga basimburana, ivuga ko kuba abanyeshuri biga basimburana ataribyo u Rwanda rwahisemo ahubwo ariko aribwo bushobozi buhari.

Abanyeshuri bize amashuri abanza mbere ya 2009 bigaga basimburana imyaka itatu ibanza bagera mu wa kane bakajya biga igitondo n’ ikigoroba.

Ibi byaje guhinduka abanyeshuri bose biga mu mashuri abanza guhera mu wa mbere kugera mu wa gatandatu bakajya biga basimbura.

Ibi abarimu bigisha mu mashuri abanza bavuga ko bibangamye kuko bibagora kurangiza porogaramu kuko iba ari ndende guhera mu wa kane kugera mu wa gatandatu.

Umwarimukazi witwa Mukeshimana Francoise yabwiye UMURYANGO ko kuba n’ abanyeshuri biga mu wa kane, uwa gatanu n’ uwa gatandatu w’ amashuri abanza basigaye biga basimburana bibagora cyane.

Yagize ati “Double shifting iratugora cyane. Biratugora cyane kugira ngo umuntu arangize porogaramu, uretse n’ icyo kandi uzi kugira ngo umuntu atange isomo mu gitondo aze no kongera aritange nimugoroba ku ruzuba ntibiba byoroshye?”

Minisitiri w’ Intebe Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa 1 Ukuboza 2017 ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga amategeko gahunda ya guverinoma n’ uruhare rw’ uburezi mu guteza imbere ubukungu bw’ igihugu yavuze ko iyi gahunda ya ‘double shifting’ yagiyeho kuko ibyumba by’ amashuri bitari bihagije.

Yagize ati “Double shifiting’ ntabwo ari policy ya Leta ni gahunda yagiyeho kuko ibyumba by’ amashuri bitari bihagije, bituma bamwe biga mu gitondo abandi bakiga nimugoroba. Nk’ uko nabibabwiye dufite gahunda yo kubaka ibyumba by’ amashuri no gusana ibyangiritse… Mu myaka 6 iri imbere abanyeshuri bazaba bashobora kwiga umunsi wose, badasimbura”.

Yongeyeho ati “Twabiganiriyeho mu nama nyinshi, tureba ukuntu twakuraho double shifting tukamenya ngo abana bazajya biga amasaha agenwe mu mwaka. Ntabwo ari ikibazo cyatewe na policy ahubwo cyatewe n’ ibyumba by’ amashuri byabaye bike”

Mu bibazo byugarije uburezi bw’ u Rwanda harimo imibereho ya mwarimu itameze neza, gahunda z’ uburezi zihindagurika bya hato na hato, umucukike mu mashuri n’ ikibazo cy’ ireme ry’ uburezi rikunze kunengwa na benshi.

Imibare ya Minisiteri y’ Uburezi igaragaza ko umwarimu umwe yigisha abarenyeshuri barenga 50 mu gihe adakwiye kurenza abanyeshuri 30 mu cyumba cy’ishuri.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Buruse ihabwa abiga muri Kaminuza yagizwe ibihumbi 35

Minisiteri y’ uburezi mu Rwanda imaze gutangaza ko amafaranga Leta igenera...
16 February 2018 Yasuwe: 1331 0

Prof. Lwakabamba wahawe imirimo mu burezi ku rwego rw’ Afurika

Prof. Silas Lwakabamba wari Umuyobozi wa INATEK wigeze no kuba umuyobozi...
4 February 2018 Yasuwe: 878 0

REB yahaye gasopo abayobozi b’ ibigo birimo kwirukana abanyeshuri bazira...

Umuyobozi wa REB, Gasana Janvier Ikigo cy’ Igihugu cy’ uburezi mu Rwanda...
24 January 2018 Yasuwe: 1977 7

Hatahuwe abanyeshuri ba baringa Leta yari imaze gutangaho miliyoni zirenga...

Mu ntara y’ Iburasirazuba hakozwe ubugenzuzi bwavumbuye abanyeshuri ba...
23 January 2018 Yasuwe: 2431 0

Babili mu bayoboye Minisiteri y’ uburezi bari mu buyobozi bukuru bwa...

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yagize Dr Musafili Papias Malimba,...
20 January 2018 Yasuwe: 1697 0

REB yafatiriye by’agateganyo amanota y’abanyeshuri 153

Umuyobozi wa REB Gasana Janvier Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB),...
10 January 2018 Yasuwe: 1815 2