skol
fortebet

Minisitiri w’uburezi ngo mu nteko yavuze ikibazo cy’abavura amenyo uko kitari

Yanditswe: Thursday 28, Jun 2018

Sponsored Ad

Abo mu rugaga rw’abavuzi b’amenyo (Rwanda dental Association) ikibazo bafite gitandukanye n’icyo Minisitiri w’Uburezi aherutse kubwira Abadepite avuga ko bashaka kwitwa aba ‘dental surgeon’ aho kuba aba ‘’dental therapist’, bo ngo icyo bifuza ni uguhabwa impamyabumenyi ya dentistry kuko ari byo bize bakanabihererwa impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere ariko bajya guhabwa ‘licence’ (A0) ikaza yitwa Dental Therapy.

Sponsored Ad

Ibi ngo bituma batabasha kongera ubumenyi kuko ngo kaminuza zose bagannye zibabwira ko iyo degree ya licence bafite idasobanutse kandi ubu badashobora no kujya ku isoko mpuzamahanga.

Aba ngo batangiye kwiga muri Kaminuza mu cyahoze ari ishuri ry’ubuzima rya KHI mu 2008 baharangiza bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere (A1) bahita bajya gukora kuko Leta yari ikeneye abaganga.

Ikibazo cy’abaganga bacye kibaye nk’ikibonerwa umurongo, bavuga ko Leta yashatse ko abize muri iryo shuri rikuru bose bahabwa andi masomo bagahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri “Bachelor’s Degree”.

Ngo bagarutse kongera kwiga diplome y’ikiciro cya kabiri iza yitwa ‘Dental Therapy’ kandi ngo ni irindi shami ritandukanye n’iryo bize.

Izi mpamyabumenyi ebyiri zitandukanye nizo zibagiraho ingaruka ubu zikababuza kongera ubumenyi mu byiciro byisumbuye ku babishatse.

Innocent Twagirumukiza umaze imyaka 10 ari umuganga w’amenyo avuga ingaruka byabagizeho. Agira Ati: “Muri iyo myaka 10 maze si uko ntashatse kuzamura urwego rw’amashuri yanjye naragerageje ariko inzira irafunze.”

Arakomeza ati “Kuba mfite diplome y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (Advanced diploma) muri dentistry ariko bajya kumpa iy’icyiciro cya kabiri (Bachelor’s) bakampa iya dental therapy. Ibyo bintu kaminuza zose nasabyeho byarabananiye kubihuza ndetse iya vuba nasabye ni Jimma University yo muri Ethiopia bambwiye ko bidashoboka.”

Bavuga kandi ko izi mpamyabumenyi bahawe zibakumira no kujya guhatana ku isoko ry’umurimo kuko ngo uwize Dental Therapy hari byinshi mu buvuzi bw’amenyo ataba yemerewe gukora.

Ku wa mbere muri komisiyo y’Abadepite ishinzwe uburezi, Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura yavuze ko ibyo aba bashaka ari ukuba ‘Dental surgeon’ kandi ngo bo ari aba ‘dental therapy’ kandi ngo ari ibintu bibiri bitandukanye.

Minisitiri yagize ati “Abanyeshuri ba Rwanda Dental Association bize Dental therapy bifuzaga kuba Dental surgeon, kijyana nacyo na ‘credit’ nyinshi izo batize ariko na none aho bigoraniye cyane ni uko ari imyuga ibiri itandukanye.”

Aba baganga ariko bo bavuga ko icyo bashaka atari ukuba abo batari bo.

Jean Baptiste Twagirimana ati “Turasaba ko Kamuniza y’u Rwanda yadusubiza izina ryacu twatangiriyeho twitwa Dentistry. Tukitwa Dentists dufite Bachelor’s muri dentistry, hanyuma umuntu wese ushatse kujya gukomeza amashuri ku isi yose akabikora ari nta kimubuza, ntawumubwira ngo ibintu wakoze ntabwo bisobanutse ntabwo bizwi.”

Jean Baptiste Twagirimana ntiyabashije kongera ubumenyi kubera Diplome afite

Karangwa Alphonse visi perezida w’urugaga rw’abavuzi b’amenyo avuga ko ibyo bifuza bitandukanye n’ibyo Minisitiri w’Uburezi yavuze.

Yagize ati “Twebwe ibyo dusaba ni ugusubizwa program Leta yaduhaye, ibyo twigiye. Twize ikiciro cya mbere cya kaminuza dentistry tuje kuzuza amasomo ngo tubone license (Bachelor’s Degree) twiga dentistry. Ariko bampa diplome ngo nize dental therapy.”
Aba baganga bavuga ko ibyo bize ari nabyo bakora kuva barangiza kwiga, ngo bitandukanye n’uko bitwa ku mpamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza “Bachelors” ya Dental Therapy bafite.

Aba bavuzi ngo bize credits 480 mu myaka ine (4) mu gihe ubusanzwe abize ‘Dental Therapy’ biga credits nke kuri izi kandi imyaka mike.

Bavuga kandi ko umuyobozi w’ishami ry’ubuzima n’ubuvuzi rya kaminuza y’u Rwanda Dr. Kagwiza Jeanne yabeshye ubwo yavugaga ko batangiye biga Dental Therapy kandi ko batigeze baba abaganga.

Dr Kagwiza muri komisiyo y’Abadepite ishinzwe uburezi yagize ati “Dental therapy yatangiye muri KHI ari ikiciro cya mbere cya kaminuza gusa (advanced diploma), ifite imyaka itatu. Bo batangiye ari abatekinisiye ntabwo ari abaganga.”

Aba bo muri iyi Association bavuga ko batangiye biga Dentistry banahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere. Ngo barabikomeza no mu masomo y’inyongera kugira ngo babone impamyabumenyi ya Licence, ariko ngo diplome iza iyanditseho Dental Therapy ibi akaba ari byo birimo kubagiraho ingaruka.

Dr. Kagwiza yabwiye Abadepite ko iryo shami rijya kuvaho byizweho cyane. Ariko aba bo bavuga ko ari ibintu bishobora kuba byarakozwe mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko ngo bahawe izo diplome atari zo bigiye.

Ubu uru rugaga rwabo rugizwe n’abantu 420 ari abakora ubuvuzi bw’amenyo mu mavuriro no mu bitaro byo mu gihugu hose.

Impamyabumenyi za Dental therapy bafite zishobora kuzababuza amahirwe yo gukomeza gukora kuko ufite iyo diplome hari ibyo aba atemerewe gukora. Bagasaba Leta kubarenganura.

Ibitekerezo

  • Kuba aba Dental surgeons sibyo aba banyeshuli basaba please mwumve neza ikibazo cyabo neza! Bahawe amasomo arenze ayahabwa aba Dental therapist kurwego mpuzamahanga akaba ari na yo mpamvu bakeneye guhabqa izina rijyanye neza na scope of practice ndetse na curriculum y’imyaka Ine(4) ihwana n’ama credits 480 itajya yigwa n’umu Therapist aho ari hose Ku isi ndetse no Mwisanzure, aka karengane sinzi birakabije peh mubafashe aba banyeshuli niba hari n’amasomo abura bayahabwe ariko bitwe abo bagomba kwitwa bo!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa