skol
fortebet

Minisitiri w’Uburezi yahishuye gahunda iteganyijwe mu ifungurwa ry’amashuri

Yanditswe: Saturday 26, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nzeri 2020 iyobowe na nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame, yatangaje ko ibikorwa bitandukanye byari byarafunzwe kubera Covid-19 byakomorewe harimo n’amashuri yari yarafunzwe guhera kuwa 16 Werurwe 2020.

Sponsored Ad

Ku byerekeye gufungura amashuri,Inama y’Abaminisitiri yafashe umwanzuro ugira uti "Amashuri azafungura mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo. Gahunda y’uko azatangira izatangazwa na Minisiteri y’Uburezi hashingiwe ku isesengura rizakorwa.’’

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye RBA ko mu ukwezi gutaha aribwo amashuri azafungurwa ariko bikazakorwa mu byiciro ari nako hagenzurwa iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ati “Amashuri yo arabizi tumaze igihe kinini twitegura dufatanyije. Hari ibyo amashuri yahawe agenderaho mu kwitegura, ubu ikigiye gukurikira ni uko Minisiteri y’Uburezi izagenzura ko ibyo twumvikanye byashyizwe mu bikorwa.

Iyo tuvuze amashuri, ntabwo yose mu byiciro azafungurira rimwe. Tuzagenda dufungura mu byiciro. Uko bizagenda kose, Minisiteri y’Uburezi izajya iganira na ba nyiri amashuri, imenyeshe, itange amatangazo ko amashuri aya n’aya yemerewe gutangira, ariko muri gahunda dufite tuzahera ku mashuri yo hejuru ni ukuvuga za kaminuza n’amashuri makuru hanyuma tugende tumanuka no mu bindi byiciro.”

Amashuri agendera kuri porogaramu mpuzamahanga azatangira agendeye kuri gahunda z’ibihugu akesha imyigishirize ariko yose asabwe kubahiriza amabwiriza agamije kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ati “Iyo ari vuba tuba twatangiye urugendo, ku buryo guhera hagati mu kwa cumi , amashuri amwe azaba yakomorewe atangire gufungura.”

Minisitiri w’Uburezi yakomeje avuga ko bimwe mu bizagenderwaho mu gufungura amashuri harimo ko agomba kuba afite ibikoresho bifasha abanyeshuri gusukura intoki mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, guhana intera n’ibindi. Ikindi abanyeshuri bose baziga bambaye udupfukamunwa.

Ati “Buriya byanze bikunze, ababyeyi mu byo bitegura, mu bikoresho basanzwe bategura by’amashuri, n’udupfukamunwa turimo. Ubwo abana bagomba kuzajya ku ishuri bambaye udupfukamunwa. Hakaba n’amashuri yandi yagiye atugaragariza ko afite uburyo bwo gupima abana mbere y’uko bajya ku mashuri, abo nabo bazabitugaragariza.”

“Ariko icyo dushimangira ni ukugaragaza uko bazubahiriza ya ntera hagati mu ishuri ndetse n’ibikoresho bijyanye n’isuku, aho bakarabira, aho bafatira amafunguro n’ibindi nk’ibyo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa