skol
fortebet

Minisitiri w’Uburezi yahishuye impamvu ebyiri Leta ititeguye guhita ifungura amashuri

Yanditswe: Saturday 15, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Uburezi,Dr.Valentine uwamariya yavuze ko impamvu Guverinoma y’u Rwanda ititeguye guhita ifungura amashuri muri iki gihe ari uko imibare y’abandura Coronavirus ikomeje kwiyongera mu Rwanda,asaba abantu bakuru kubahiriza amabwiriza kikarangira burundu.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yavuze ko amashuri yafunze ku mpamvu z’ubuzima kandi icyorezo cyatumye afunga kikaba kigihari kandi cyiyongera bityo bisaba ubwitonzi n’ubushishozi kugira ngo gufungura bidatuma iki cyorezo cyiyongera.

Yagize ati "Turebye igihe twafungiye nuko bihagaze uyu munsi,ibipimo birazamuka.Ntabwo mbona impamvu twafungura amashuri uyu munsi kandi icyatumye tuyafunga kigihari, kinazamuka ku gipimo cyo hejuru.

Icya kabiri,duhereye ku bipimo byaraye bisohotse nimugoroba n’ibyo twabonye mu minsi yashize,sinzi niba hari uwizeye ko umwana wajya kwiga uyu munsi cyangwa abana bajya ku ishuri uyu munsi batagira ibyago byo kwandura iyi ndwara.Biragaragara ko indwara igihari kandi ibipimo birazamuka.

Twaba twifuguruje kandi twarafunze icyago kitaragaragara cyane hanyuma mu gihe tubona imibare izamuka cyane tukongera tugafungura ngo abana bajye mu mashuri.”

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yasabye abanyeshuri bari mu biruhuko kudapfusha ubusa umwanya,ahubwo bakihugura ari nako bakurikira amasomo aca kuri radio na TV cyangwa se bakishakiriza ndetse anasaba ababyeyi babo kubegera bakabafasha.

Ati “Abanyeshuri bakwiye kumva ko batari mu kiruhuko kitarangira ahubwo bakomeza kwihugura haba ku byo tubafashamo n’ibyo ubwabo bashobora kwishakishiriza, abarimu nabo nyuma y’amahugurwa tubaha hari byinshi bakwiyunguramo ubumenyi buzabafasha nibasubira mu kazi.

Turasaba ababyeyi umusanzu ukomeye wo kwegera abana kurushaho babayobora mu nzira nyayo banabafasha kwiga nkuko twasabye buri munyarwanda gukaza ingamba zo kwirinda n’ababyeyi bafashe abana ku mu burere busanzwe binajyane no kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo.”

Umuyobozi Mukuru wa REB,Dr Irenee Ndayambaje, yagaragaje ko amwe mu masomo aya mezi atanu asigiye uburezi ari ukurenga uburyo bwo kwigisha umunyeshuri mwarimu amuhagaze imbere ndetse no kurenga kwigisha ikoranabuhanga ahubwo bakigisha bifashije ikoranabuhanga.

Yavuze ko gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga hibandwa kuri mwarimu bizashyirwamo imbaraga kandi amashuri natangira azatangirana na gahunda yo kugaburira abanyeshuri mu mashuri yose, abanza n’ayisumbuye.

Inama y’Abaminisitiri yaraye iyobowe na Perezida Kagame yavuze ko amashuri azakomeza gufunga mu gihe hakinozwa isesengura ry’inzego z’ubuzima n’iz’uburezi ku bijyanye n’uburyo amashuri yakwigisha hubahirizwa ingamba zo kurwanya COVID-19.

Yavuze ko kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bizakomeza kandi bigomba kongerwamo imbaraga.

Byari byitezwe ko amashuri azafungura muri Nzeri uyu mwaka ariko inzego z’ubuzima n’Uburezi ziraca amarenga ko igihe gishobora kwiyongera.

Ibitekerezo

  • Abana birirwa mu mihanda bariyongereye hirya no hino mu ma quartiers ni ukureba ingamba zifatika naho ubundi bashobora kuzasubira ku ishuri bamwe barabaye mayibobo z’akaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa