skol
fortebet

‘Mu burezi ntabwo harimo akajagari’ Dr Biruta

Yanditswe: Monday 27, Aug 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Ibidukikije mu Rwanda akaba na Perezida w’ ishyaka riharanira Imibereho Myiza n’ Iterambere (PSD), Dr Vincent Biruta ntabwo yemeranya n’ abavuga ko mu burezi bw’ u Rwanda harimo akajagari.

Sponsored Ad

Ibi yabivuze ubwo ishyaka PSD ryiyamamarizaga mu karere ka Rubavu tariki 18 Kanama 2018.

Ubwo yabazwaga n’ itangazamakuru ingamba cyangwa agashya ishyaka PSD ayoboye rifite mu gushakira umuti akajagari kari mu burezi bw’ u Rwanda no kuzahura ireme ry’ uburezi Dr Biruta wigeze no kuba Minisitiri w’ Uburezi yasubije ko nta kajagari kari mu burezi yongeraho ko ireme ry’ uburezi ryubakwa gahorogahoro.

Yagize ati “Mu burezi ntabwo harimo akajagari kandi ireme ry’ uburezi rigenda ryiyubaka uko umwaka utashye. Ireme ry’ uburezi ntabwo ari ikintu gikorwa mu mwaka umwe ngo tuvuge ngo twakigezeho”

Umwe mu bakandida 65 bari ku rutonde iri shyaka ririmo kwamamaza mu matora y’ abadepite ateganyijwe muri Nzeli uyu mwaka yavuze ko iri shyaka ririmo guharanira ko Abanyarwanda bose baterwa ishema no kwiga mu Rwanda.

Ishimwe Yvonne yagize ati “Njyewe nize bavuga ngo kwiga mu mahanga ku yindi migabane nibyo byiza, turashaka uburezi bufite ireme PSD irashaka ko kwiga mu Rwanda biba ishema kuri buri wese.”

Abavuga ko uburezi bw’ u Rwanda burimo akajagari bavuga ko babishingira ku mavugururwa ya hato na hato atuma uburezi mu Rwanda butagira umurongo uhamye.

Kuri iki kibazo cy’ amavugururwa ya hato na hato, Dr Charles Muligande Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’ u Rwanda ushinzwe iterambere rya Kaminuza wigeze no kuba Minisitiri w’ uburezi mu Rwanda yasabye imbabazi abagerwaho n’ ingaruka z’ aya mavugururwa ubwo yari mu kiganiro kuri KT radio.

Yagize ati “Ubwo uvuga ko yari amaze gukoresha ibitanda namubwira iki kindi se, uretse kumusaba imbabazi? Gusa impinduka ziravuna, kandi impinduka zitagira abahungabana ntacyo ziba zihindura”. Aha yavugaga ku bazagerwaho n’ ingaruka zo kuba amwe mu mashami ya Kaminuza yari aherutse kujyanwa mu mujyi wa Kigali agiye gusubizwa I Butare.

Mu myaka 12 ishize Minisiteri y’ uburezi imaze kuyoborwa n’ abaminisitiri 9, buri wese azana impinduka ze, ibi bituma hari abibaza niba iyi Minisiteri igira politiki ngenderwaho(policies).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa