Kigali

‘Ireme ry’ uburezi riragenda rizamuka’ Prof Shyaka

Amakuru   Yanditswe na: 15 December 2016 Yasuwe: 642

Mu gihe Abanyarwanda benshi bakunze kumvikana banenga imyigishirize yo muri iyi minsi aho bavuga ko irime ry’ uburezi ryasubiye inyuma, Proffesseur Anastase Shyaka , Umuyobozi w’ ikigo cy’ igihugu cy’ imiyobore RGB, we ahamya ko ireme ry’ uburezi ririmo kuzamuka.

Mu kiganiro yatanze kuri uyu wa 15 Ukuboza 2016, mu nama ya 14 y’ Umushyikirano, Prof Shyaka yavuze ko Leta yashyizeho gahunda zigamije kuzamura imibereho ya mwarimu, avuga ko kuri ubu mwarimu abayeho neza ndetse ko n’ ireme ry’ uburezi ririmo gutera imbere.

Muri iki kiganiro Prof Shyaka yavuze ko mu myaka ine ishize Leta itangije gahunga y’ uburezi bw’ ibanze bw’ imyaka icyenda (9YBE) na gahunda y’ uburezi bw’ ibanze bw’ imyaka 12, umubare w’ abanyeshuri biga amashuri yisumbuye wikubye 2,5.

Ngo mu gihe mbere abanyeshuri bigaga amashuri yisumbuye bari 40% ngo kuri ubu abarenga 90% biga amashuri yisumbuye.

Prof Shyaka yakomeje avuga ko kugira ngo uburezi bw’ ibanze bw’ imyaka 9 na 12 bugerweho byatwaye u Rwanda miliyari 135.

Muri zo miliyari 83, 7 zavuye mu maboko y’ Abanyarwanda naho miliyari 50 ziva muri Leta, izindi miliyari ebyiri ziva mu baterankunga.

Uyu muyobozi yavuze ko gahunda y’ Umwarimu SACCO, imaze gutwara miliyari 141 z’ amafaranga y’ u Rwanda, mu myaka umunani imaze itangiye. Iyi gahunda ngo yahinduye imibereho ya mwarimu. Shyaka yavuzeko izi miliyari 141 zahawe abantu ibihumbi 350 n’ amashyirahamwe 400.


Prof Anastase Shyaka ati ’Ireme ry’ uburezi riragenda rizamuka’

Aha niho Prof Shyaka yahereye avuga ngo imibereho ya mwarimu yabaye myiza ndetse avuga ko n’ abarimu basigaye bigisha neza bityo ngo ireme ry’ uburezi rikaba ririmo gutera imbere.

Yagize ati “Iyi gahunda(umwarimu SACCO) rero Nyakubahwa Perezida wa repubulika ni gahunda yazanye impinduka bituma abarimu bigisha neza, abana baramenya, n’ ireme ry’ uburezi riragenda rizamuka”


Umushikirano wa 14 wahuje abagera ku bihumbi 2000

Inama y’ Umushyikirano irimo kuba ku nshuro ya 14, yatangijwe na Perezida Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Ukuboza 2016 biteganyijwe ko izasozwa ku munsi w’ ejo tariki 16.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rubingisa wari umuyobozi wungirije wa UR yasimbujwe

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Kaminuza y’u Rwanda,...
9 November 2017 Yasuwe: 1756 0

Bugesera: Abakobwa 5 batwaye inda gutotezwa bituma bava mu ishuri

Mu ntara y’Iburasirazuba- Mu Karere ka Bugesera Mu Murenge wa Gashobora;...
8 November 2017 Yasuwe: 1229 0

Abanyeshuri bo muri Lycee de Kigali bigaragambije

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2017 bamwe mu...
3 November 2017 Yasuwe: 5951 6

Bugesera/G.S Ruhuha: Wa mwarimu wateye inda umunyeshuli yakatiwe iminsi 30,...

Umuyobozi w’ishuri rya G.S Ruhuha ntaraburana Umuyobozi ushinjwe...
1 November 2017 Yasuwe: 851 0

Abize muri UR bagiye gusabwa kuyifasha kubaho

Dr Rose Gasibirege, Umuyobozi ushinzwe guhuza Kaminuza y’u Rwanda n’abayizemo...
29 October 2017 Yasuwe: 2882 1

P.Kagame yatangije igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri i...

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aributsa abanyarwanda ko imbaraga zabo...
28 October 2017 Yasuwe: 704 0