Mu mvugo ya kibyeyi, Minisitiri Munyakazi yifurije intsinzi abatangiye icya Leta gisoza abanza
Yanditswe: Monday 12, Nov 2018
Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2018, nibwo abanyeshuri barangije amashuri abanza batangiye ikizami cya Leta, mu mvugo ya kibyeyi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbuye yifurije intsinzi aba banyeshuri.
Isaac Munyakazi yagize ati “Twifurije intsinzi abana bacu batangira ibizamini bya Leta mu mashuri abanza, aba bana nibo mizero y’u Rwanda. Babyeyi duherekeze abana bacu kuri iyi ntambwe bagiye gutera,uburezi bwiza niwo murage twazaraga abacu akaba n’amizero y’igihugu cyacu”.
Abagera kuri 255,578 nibo biteganyijwe ko bitabira ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza byatangiye none tariki 12 kibazasozwa tariki 14 Ugushyingo.
Abanyeshuri bazakora ibizami bya Leta bisoza ikiciro cya mbere cy’ amashuri yisumbuye bazakora kuva tariki 20 -30 Ugushyingo 2018. Ni 98,898 mu gihe abakoze umwaka ushize bari 96,657.
Abazakora ibizami bya Leta amashuri yisumbuye ni 46,024, mu gihe umwaka ushize bari 40,772.
Minisitiri Munyakazi n’ Umuyobozi w’ Ikigo cy’ igihugu cy’ Uburezi Dr Ndayambaje nibo batangije ku mugaragaro ibizami bya Leta. Munyakazi yavuze ko guverinoma y’ u Rwanda izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo haboneke ireme ry’ uburezi rikenewe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *