skol
fortebet

Muhanga: Hafatiwe uwambuye abanyeshuri amafaranga ababeshya kubarihira

Yanditswe: Friday 18, Aug 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Muhanga yafashe uwitwa Nkundabera Bosco ukekwaho kwambura abanyeshuri amafaranga ababeshya kubarihira amafaranga y’ishuri biciye mu mushinga witwa EPR abereye Umukozi nk’uko yababeshyaga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko nyuma y’iperereza byagaragaye ko uwo mushinga ari baringa.
Yasobanuye uburyo uyu mugabo w’imyaka 23 y’amavuko yakoze ubwo bwambuzi agira ati," Yabwiraga abanyeshuri ko (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Muhanga yafashe uwitwa Nkundabera Bosco ukekwaho kwambura abanyeshuri amafaranga ababeshya kubarihira amafaranga y’ishuri biciye mu mushinga witwa EPR abereye Umukozi nk’uko yababeshyaga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko nyuma y’iperereza byagaragaye ko uwo mushinga ari baringa.

Yasobanuye uburyo uyu mugabo w’imyaka 23 y’amavuko yakoze ubwo bwambuzi agira ati," Yabwiraga abanyeshuri ko azabarihira amafaranga yose y’ishuri; ariko ko bagomba kumusubiza kimwe cya kabiri cy’ayo yatanze agashyirwa kuri Konti y’uwo mushinga. Yavugaga ko azahabwa abandi banyeshuri. Abayamuhaye yabahaye inyemezabwishyu z’inyiganano z’Amabanki atandukanye akorera mu Rwanda."

IP Kayigi yavuze ko yafatiwe mu kagari ka Ruli, mu murenge wa Shyogwe ku itariki 16 z’uku kwezi biturutse ku makuru yatanzwe n’umubyeyi w’umwe mu bana yambuye ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda akoresheje ayo mayeri.

Yagize ati,"Uwo mubyeyi yatahuye ko uwo mugabo ari Umutekamutwe ubwo yamuhaga inyemezabwishyu y’inyiganano itariho kashe y’ibyo bihumbi 30 . Yakemanze iyo nyemezabwishyu , ajya kubaza Banki iyitirirwa niba ari yo yayitanze. Umwe mu bakozi bayo yamubwiye ko batayizi; ni ko guhita abimenyesha Polisi. Kugeza ubu abantu babiri ni bo bamaze kuregera Polisi ko bambuwe amafaranga n’uyu mugabo muri ubwo buryo."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yongeyeho ko ubwo Polisi yamufataga yamusanganye inyemezabwishyu 24 z’inyiganano z’Amabanki atandukanye zigaragaza ko yarihiye abanyeshuri amafaranga y’ishuri angana n’ibihumbi 531, 100 by’amafaranga y’u Rwanda; bakaba ariko baragombaga kumuha kimwe cya kabiri cyayo; ni ukuvuga agera ku bihumbi 265, 550 by’amafaranga y’u Rwanda."

Yavuze ko uyu mugabo yafatanywe kandi Kashe enye z’inyiganano z’Ibigo by’amashuri bitandukanye, Imashini ifotora impapuro na Mudasobwa.

Nkundabera afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye; ndetse n’ibyo bikoresho yafatanywe ni ho bibitse mu gihe iperereza rikomeje.

IP Kayigi yasabye buri wese kurangwa n’ubushishozi kugira ngo yirinde kwamburwa ibye na bene aba batekamutwe bizeza rubanda inyungu z’uburyo butandukanye bagamije kubacuza utwabo.

Ingingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa