skol
fortebet

Musanze: Umuyobozi w’ikigo yakubise umwarimukazi amuhora ko yanze ko baryamana

Yanditswe: Friday 24, Jan 2020

Sponsored Ad

Umwarimu mu ishuri ry’Incuke ku kigo cy’amashuri cya Gahondogo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, Josiane Umutesi avuga ko yakubiswe n’umuyobozi w’ishuri, Alexis Nsabimana amuziza ko yanze ko bakorana imibonano mpuzabitsina.

Sponsored Ad

Flash FM yasanze uyu mwarimu aho atuye hafi y’ishuri. Ivuga ko yasanze yabyimabagatanye mu maso ndetse n’ijisho rye rimwe risa n’iritareba neza.

Mwarimu Umutesi yavuze ko yakubiswe na diregiteri Nsabimana bapfa ko amwatse raporo ariko ngo n’ibintu uyu muyobozi yari yaramuteguje ko azamukubita bitewe no kwanga ko baryamana. Ibi ngo diregiteri yabifataga nk’agasuzuguro k’uyu mwarimukazi.

Ati:“ Intandaro ni amafaranga y’abanyeshuri nagiye muha nkeka ko ari umutego yanteze kuko abarimu ntidukora ku mafaranga. Yari yarakoresheje inama avuga ko ari we bagomba kujya bishyura nyuma antega umutego ngo bajye bayampa. Iyo namaraga kuyakira, mbere yo gutaha narayamushyikirizaga. Bwa mbere anyandikisha urupapuro ko nyamuhaye ariko nyuma narayamuhaga namubwira ngo twandike n’ubundi akavuga ko nta kibazo, ngo nimbireke nzaba nandika kuko ngo atateze kuyarya. Ejo natunguwe no kunyaka amafarnga kandi yose narayamuhaye. Nkeka ko ari yo mpamvu yatumaga anyima iriya raporo kugira ngo agire andi makosa anshyiraho.”

Mwarimu Umutesi avuga ko n’ubusanzwe yari atabanye neza na diregiteri, wahoraga amubwira ko azamwereka kuko yanze ko baryamana.

Ati: "Akigera [ Nsabimana] hariya umunsi wa mbere aza mu biro, namujyaniye raporo y’abanyeshuri bahari n’abasibye, ahita ansaba kujya kumusura iwe, ansaba ko turyamana, ndabyanga. Yakomeje anyishyuza ambwira ko nzabona,ngo agasuzuguro ngira. Yarambwiye ngo wowe urafata umuntu w’umugabo ugaterera hariya, ngo uba ubona nabura abandi bantu bankunda,”

Yakomeje agira ati “ Narakomeje ndabyanga ariko na n’ubu yarakibinyishyuza kuko yajyaga antumaho, akanyandikira utuntu turiho amarira kuri watsapu n’ubwo telefoni yanjye bayibye, ngo azandiza. Yajyaga ambwira ko azanyereka.”

Diregiteri Nsabimana Alexis yabwiye Flash FM ko nta kurwana kwabayeho hagati ye na mwarimukazi Umutesi ndetse ko ibyo kuvuga ko yashatse ko baryamana ari ukubeshya.

Ati: “Ntabwo twarwanye ahubwo namwatse lisiti yari yashyize mu gikapu kiracika. Kuvuga ko namusabye ko turyamana ni za mpamvu. Ndumva ibyo bitaba intandaro kuko njye naje mu kazi hano.”

Umwe mu banyeshuri bari bahari iki kibazo kiba, yavuze uko yabibonye.

Ati: “Dusanga bafashe Mutesi bari kumukubita. Asohotse diregiteri yamushikuje igikapu kiba kiracitse. Diregiteri yari ari kumutuka ngo wa mujinga we.”

Nsabimana ngo azwiho ibyo gusambanya abarimukazi bose bigisha ku ishuri ayoboye.

Umwe mu baturage batuye hafi y’iri shuri atangaza ko bafite amakuru ko ditegiteri Nsabimana asambanya abarimukazi bigisha ku kigo ayoboye. Ibi ngo abikora mu rwego rwo kugira ngo kubongerera uburambe.

Uwitwa Hafashimana Premier ati: “Umutesi si we wenyine dufitiye amakuru kuko diregiteri asanzwe akora ibyo bintu kandi bikirengagizwa n’abantu babizi.

N’abaturage bagahaturiye bamwe yagiye abibakorera, yabivamo akaza no kubisansibiliza mu barezi barera aba bana. Tubizi neza, dufite amakuru yimbitse ko asambanya abagore, abarimu bigisha kuri kino kigo kuko kugira ngo bagire uburambe no kubazamurira imishahara.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Jeannine Nuwumuremyi avuga ko iby’ayo makuru ntacyo yari abiziho ariko agiye kubikurikirana.

Ati: “Ni ubwa mbere mbyumvise ariko igihari ni uko guhohotera, kugukubita ntabwo byemewe. Uretse no kurengerwa mu by’amategeko, si n’umuco nyarwarwanda. Ni ibintu bibabaje by’umwihariko mu burezi. Nk’akarere tugiye kubikurikirana.”

Kuri ubu nk’uko Mwarimu Umutesi abitangaza, ikirego cye yakigejeje ku rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.

source: Bwiza.com

Ibitekerezo

  • Oya rwose uwo mwarimukazi nibamudihe, none se arumva niyima Diregiteri we noneho azaha imyaka local defence? Cg umuzamu wo kw’ishuri? Namuhe se nyine!

    Oya GACA, umuntu si inyamanswa kandi nazo zibikora igihe kigeze. Ruswa y’igitsina irahanirwa. Gusa sinzi uko urukiko ruzabikiza kuko message zose kuri watsap ntazo azabona kuko bayibye. Kereka niyiyambaza ikorana buhanga ntazi iryo ariryo. Mwarimukazi nawe yabaye agahwinini. Directeur se yumvaga ari se wamubyaye ? Kuki atakomeje kumwaka reçu y’ayo mafaranga. Ariko ngo ntawe utitiririza umuyobozi, cyane iyo agufiteho ububasha. Ba rutarahasi bo birazwi barahari. Buriya ibyo abaturage bavuga bifite ishingiro, gusa bazitegura gutanga ibimenyetso bafite nkuko babyemeza, naho ubundi Diregiteri azabagarama kuri iki cyaha, ubundi wenda ahanirwe gukubita no gukomeretsa , uretse ko nabyo bizamukuza ku kazi kukko ni icyaha gisigaye gihanwa bihanukiriye.

    Ibi ababishinzwe bajye babikurikirana cyane nubushishozi buhagije kuko kenshi iyo umukoresha yeretse amakosa umukozi akoresha badahuje igitsina, ibi bintu bikunze kuzamo ngo yashatse ko baryamana aranga ngo none amugendaho kdi ahenshi byabaye byagaragaye ko ari ibinyoma. Mukurikirane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa