skol
fortebet

Ngoma: Umunyeshuli yiyahuye akoresheje igitenge yamanitse ku byuma biri ku ishuli rya TTC ZAZA

Yanditswe: Thursday 24, Aug 2017

Sponsored Ad

Umunyeshuli w’umukobwa wigaga mu kigo cy’ishuli cya TTC ZAZA yapfuye yiyahuye, nta mpamvu iramenyaneka yatumye akora ibyo gusa abanyeshuli biganaga nawe bavuga ko yari amaze amezi abiri atiga ari mu bihano bakorera ku ishuli bakunze kwita ‘Weekend Interne’.
Ku isaha ya saa tatu n’igice zo kuri uyu wa kabari tariki ya 24 Kanama 2017 ubwo abandi banyeshuli biga aha kuri TTC ZAZA bari bavuye gusubiramo amasomo yabo berekeza kujya guryama nibwo basanze uyu witwa Nyiransengiyumva Dancille yiyahuye (...)

Sponsored Ad

Umunyeshuli w’umukobwa wigaga mu kigo cy’ishuli cya TTC ZAZA yapfuye yiyahuye, nta mpamvu iramenyaneka yatumye akora ibyo gusa abanyeshuli biganaga nawe bavuga ko yari amaze amezi abiri atiga ari mu bihano bakorera ku ishuli bakunze kwita ‘Weekend Interne’.

Ku isaha ya saa tatu n’igice zo kuri uyu wa kabari tariki ya 24 Kanama 2017 ubwo abandi banyeshuli biga aha kuri TTC ZAZA bari bavuye gusubiramo amasomo yabo berekeza kujya guryama nibwo basanze uyu witwa Nyiransengiyumva Dancille yiyahuye akoresheje igitenge yamanitse kubyuma biri aho basanzwe bogera hijya gato yaho barara.

Umwe mu banyeshuli baganiriye na Tv1 wari ufite agahinda kenshi yavuze ko bamenye urupfu rwa mugenzi w’abo nyuma y’uko bavuye gusubiramo amasomo yabo y’umugoroba . Yagize ati “ yigaga mu mwaka wa Gatandatu muri Social Studies hano,,Ejo twazamutse tujya kwiga we aguma mu icumbi, yakundaga kuba ari wenyine yigunze, ntiyakundaga kuba ari kumwe n’abandi.”

Yakomeje avuga ko byabonywe bwa mbere n’abanyeshuli bari bagiye kwanura amashati. Undi mukobwa nawe yavuze ko uyu wiyahuye yakoresheje igitenge yamanitse ku byuma biri aho bogeraga.

Ngo ntiyakunda kuvuga mu ruhame ariko ngo icyo bibuka gishobora kuba cyaramubabaje n’uko yari aherutse guhabwa igihano cy’iminsi ibiri. Hejuru y’ibyo ngo uyu mukobwa yari amaze iminsi ibiri atiga ari mu bihano.

Ibihano yakoraga birimo gutunda inkwi, gukorapa ikigo n’ibindi bitandukanye.
Bwana Kabandana Damien uyobora iki kigo yatangaje ko igihano uyu munyeshuli yahawe kitaba intandaro yo kwiyahura ngo iyo kiba ari igihano cyo kwiyahura n’abandi bari kumwe bari kwiyahura.

Ibitekerezo

  • Uyu muyobozi Kabandana Damien, bamufunge burundu , .Ngo iyo kibigihano nabandi barikwiyahura nonese abantu bafite imitima yihangana kimwe. bamukatire igifungo vya burundu.

    Niba Maj.Dr Aimable Rugomwa yaraciriwe imyaka 10 yishe umwana w’umuturanyi avec premiditation, uwo Muyobozi wa TTC ZAZA ndabona yahabwa weekend gusa. Sorry akabi gasekwa nk’akeza. Nihanganishije famille y’uwo mwana kuko umwana we ijuru nakamusabiye, urubanza yarwiciriye.

    Umuyobozi bamufungire iki ubwo??? Guhana biri mu nshingano ze kdi ntabwo watanga uburere udahana. Twese aho twize twagiye duhanwa gusa wenda bigaragaye ko yari yamuhaye ibihano ndengakamere ahanwe rwose naho uhundi guhana birakwiye rwose kuko nibyo bicyebura umuntu akaba umugabo. Nwy Imana imwakire

    Birabababje cyane . ariko ntahantu hataba ibihano ndumva igihano cyo gukoropa kitaba impamvu yo kwiyambura ubuzima. Ahubwo nibakore iperereza ryimbitse bamena impamvu yamuteye kwiyambura ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa