skol
fortebet

Ntawe uzongera kuba mwarimu adatsinze ikizami cy’ Icyongereza n’ Ikoranabuhanga

Yanditswe: Sunday 01, Jul 2018

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi, REB, bwatangaje ko bwahagurukiye ikibazo cy’imikoreshereze idahwitse y’ururimi rw’Icyongereza mu barimu bigatuma badindiza abanyeshuri, ku buryo mbere yo kuba abarimu bazajya basabwa gutsinda ikizamini cy’Icyongereza n’ikoranabuhanga.

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru wa REB, Ndayambaje Irénée yabigarutseho ubwo yasozaga amahugurwa y’abarimu bigisha Icyongereza n’Imibare mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatandatu.

Yagize ati “Abarimu benshi dufite bize mu rurimi rw’Igifaransa n’abandi usanga badasobanukiwe neza ururimi bigishamo. Ibi bigira ingaruka zitari nke ku banyeshuri, bigatuma batumva ibyo babwirwa kandi rero ntabwo wakwigisha ururimi utumva nawe cyangwa ngo wigishe umunyeshuri ibintu mu rurimi atumva ngo azafate.”

“Niyo mpamvu nta muntu uzemererwa gukora umwuga w’ubwarimu ataratsinze ikizamini cy’Icyongereza n’ikoranabuhanga, n’abigisha ubu twabateguriye amahugurwa kugira ngo bamenye neza ururimi rw’Icyongereza.”

Ku ikubitiro abarimu bigisha Icyongereza ku bigo 75 n’Imibare mu bigo bitandukanye byo mu karere ka Rubavu kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu, batangiye guhugurwa mu buryo gufasha abanyeshuri babigisha ururimi rw’Icyongereza.

Mukeshimana Agnes umwe mu barimu avuga ko usanga bibagora kwigisha Icyongereza kandi barize mu Gifaransa aho usanga bavangavanga indimi.

Yakomeje agira ati “Byo usanga dufite ibibazo byinshi akenshi duterwa no kuba twarize mu Gifaransa ariko tukigisha mu Cyongereza. Iyo ubikora rero hari ubwo wumva wabivanze bikagucanga. Kuba batangiye kuduhugura no kudufasha gusobanukirwa bizatuma tubikora neza kandi biratanga icyizere ko bizagenda neza.”

U Rwanda ubu ruri gukoresha Icyongereza mu burezi mu gihe mu myaka ishize hakoreshwaga Igifaransa ari nacyo abarimu benshi bizemo, bikagorana kwigisha abanyeshuri mu rurimi nabo ubwabo batumva neza.

Aya mahugurwa akorwa binyuze mu mushinga BLF (Building Learning Foundations), yatangiriye ku barimu bigisha Icyongereza mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu. Biteganyijwe ko akazakomereza mu tundi turere tw’u Rwanda.

Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa