skol
fortebet

Nyuma yo guhuza amashuri makuru na kaminuza ntibitange umusaruro, IPRCs nazo zigiye guhuzwa

Yanditswe: Thursday 04, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ikigo k’igihugu cyo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA ) yatangaje ko guhuza amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro yitwa IPRC bizafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi mu babyiga. Ni nyuma yuko inama y’abaminisitiri yateranye mu kwezi gushize kw’Ukuboza yemeje ko amashuri makuru yigisha imyuga n’ubumenyingiro (IPRCs), ahuzwa akavamo ishuri rimwe rigizwe n’amashami(colleges) atandukanye.
Guhuza amashuri umunani y’ ubumenyingiro akavamo ikizitwa Rwanda Polytechnic izaba ifite (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ikigo k’igihugu cyo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA ) yatangaje ko guhuza amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro yitwa IPRC bizafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi mu babyiga. Ni nyuma yuko inama y’abaminisitiri yateranye mu kwezi gushize kw’Ukuboza yemeje ko amashuri makuru yigisha imyuga n’ubumenyingiro (IPRCs), ahuzwa akavamo ishuri rimwe rigizwe n’amashami(colleges) atandukanye.

Guhuza amashuri umunani y’ ubumenyingiro akavamo ikizitwa Rwanda Polytechnic izaba ifite ikicaro i Kigali aho IPRC Kigali ikorera mu Karere ka Kicukiro, bigiye gukorwa mu gihe hashize imyaka ine amashuri makuru ahujwe n’ icyahoze ari Kaminuza nkuru y’ u Rwanda hagamijwe gukermura ibibazo byavugwaga muri ayo mashuri ariko kugeza ubu nta mpinduka iragaragara ahubwo ibibazo muri Kaminuza y’ u Rwanda UR bisa n’ ibyiyongereye. Ikindi iyo uganiriye n’ abanyeshuri biga muri UR bakubwira ko nta cyahindutse ku ireme ry’ uburezi.

Ayo mashami aza ari ishami rya Kigali riri mu Karere ka Kicukiro, ishami rya Ngoma, ishami rya Karongi, ishami rya Huye, ishami rya Tumba(Rulindo), ishami rya Musanze, ishami rya Gishari(Rwamagana), n’ ishami rya Kitabi( Nyamagabe).
Umuyobozi wa WDA Jerome Gasana yatangarije The New Times ko iri huzwa rigamije kuzamura ireme ry’uburezi mu myigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo abayarangiza bajye barangizanya ubushobozi bijyanye nubwo isoko ry’umurimo rikeneye.

Gasana vuga ko iryo huzwa rizoroshya imicungire y’ayo mashuri makuru, gukora igenzura ry’uko imyigire igenda ndetse no gutuma abanyeshuri bose babona abarimu.

Iki kigo gishya kizatangira gifite abanyeshuri bagera ku 160,000 bari basanzwe biga muri za IPRCs.

Ibi bigo by’imyuga n’ubumenyi ngiro byatangiye ari bibiri ariko ngo kuba ubu ari umunani bisigaye bigorana kubicunga bityo kubihuriza hamwe bikazabyoroshya.
Yavuze ko iri shuri rikuru rizajya rikorana bya hafi n’inzego z’abikorera kugira ngo bifashe abanyeshuri mu kwimenyereza akazi hibandwa cyane ku gushyira mu bikorwa amasomo(pratique).

Guhuriza hamwe ibi bigo kandi bizabasha gushaka abalimu bafite uburambe.
Umuyobozi wa WDA avuga ko bizafasha kandi mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda binyuze mu guha ubumenyi bufite ireme abanyeshuri biga ubumenyi ngiro n’imyuga.

Pascal Gatabazi uyobora ishami rya Tumba yabwiye New Times dukesha iyi nkuru ko uguhuza aya mashuri ari ikintu cyiza cyizafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Gatabazi avuga ko ikizahinduka ari uburyo bw’imiyoborere n’imicungire ariko ngo WDA yo izagumana inshingano zo kugenzura no gutuma ireme mu bumenyi ngiro rigerwaho.

Ngo yizeye ko izi mpinduka zizatuma habaho kuvugurura ibijyanye n’imikoreranire ku rwego rw’igihugu cyose.

Jerome Gasana avuga ko Rwanda Polytechnic izaba iyobowe n’umuyobozi wa WDA nk’umuyobozi mukuru hamwe n’Umuyobozi wungirije ariwe Vice chancellor.
Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro TVET yashyizweho ngo afashe mu kuzamura iterambere ry’igihugu rishingiye ku myuga no kuzuza intego ya goverinoma y’uko 60% y’abanyeshuri barangiza icyiciro rusange bajya bahita bajya kwiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Imibare iheruka y’ikigo cyo guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro WDA ivuga ko amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro TVET yazamutse akava kuri 63 muri 2011 akagera kuri 392 muri 2017 ,aho 64 % yayo ari ay’abikorera.

Ngo imibare y’abiga imyuga n’ubumenyingiro nayo yarazamutse iva ku 51,773 mu 2010 igera ku 116,292 muri 2016.

Ibitekerezo

  • Uyu munyamakuru age agerageza aduhe inkuru zuzuye cg se zicukumbuye nk umuntu wabyigiye

    Uyu munyamakuru ajye agerageza yandike inkuru zuzuye cg se zicukumbuye nk umuntu wabyigiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa