skol
fortebet

P.Kagame yatangije igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri i Karembure

Yanditswe: Saturday 28, Oct 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aributsa abanyarwanda ko imbaraga zabo ari izibanze mu guteza igihugu imbere batarambirije ku nkunga z’amahanga gusa. Ibi yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abaturage ba Kicukiro mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi batangirijemo ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri.
Abaturage babarirwa mu bihumbi barimo umubare munini w’abanyamahanga nibo bifatanyije na Perezida Kagame gutangiza ibikorwa byo kubaka amashuri ya Karembure aherereye mu murenge wa Gahanga
Perezida (...)

Perezida Kagame yabanje gushimira abitabiriye umuganda abasaba gukomeza ubufatanye mu bikorwa biteza igihugu imbere anabibutsa ko iterambere ry’u Rwanda mbere ne mbere rireba abanyarwanda.

Yagize ati, ’Birashimisha iyo tubikora twashyizemo ingufu zacu aritwe twabanje kubyikorera. Iyo abantu bagutera inkunga bakayidutera natwe twabanje gushyiraho akacu, dukomeze rero uwo mutima wo kwikorera wo gukora neza wo gufatanya hanyuma igihugu cyacu kibone amajyambere. Turashaka amajyambere turashaka kubaho neza turashaka kubana neza ibyo rero nta gishobora kutubuza kubigeraho.’’

Perezida Kagame yanashimiye abanyamahanga barimo abahagarariye umuryango w’ibihugu bivuga icyongereza Commonwealth bifatanyije n’abanyarwanda mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa