Perezida Paul Kagame yashyikirijwe igihembo kubera guharanira iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga

14 November 2016. | Uburezi | 0 Ibitekerezo | Habineza Gabriel
  • Perezida Paul Kagame yashyikirijwe igihembo kubera guharanira iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga

Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo,2016 nibwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda , Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guharanira iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

Iki gihembo Perezida Kagame akaba yagishyikirijwe ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y’Inteko Rusange ya 27 y’Ikigo Mpuzamahanga giteza Imbere Ubumenyi, TWASS iri kubera i Kigali.

Agaruka ku gihembo yahawe , Perezida Kagame akaba yavuze ko ari icy’abanyarwanda ati“Igihembo duhawe ni icy’Abanyarwanda bose bagize uruhare kugira ngo igihugu kigere aho kigeze kuri ubu.

Perezida Kagame nawe akaba yahaye ibihembo n’imidali y’ishyimwe ababaye indashyikirwa mu guteza imbere ubumenyi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere .

Iyi nama y’ikigo mpuzamahanga guteza imbere ubumenyi ibera i Kigali ikaba iteraniyemo abahanga mu by’ubumenyi n’abashakashatsi babarirwa muri 300 baturutse mu bihugu bisaga 50 byo hirya no hino ku Isi.

U Rwanda rukaba rubaye igihugu cya 4 cyo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyakiriye Inama ya TWASS nyuma ya Nigeria yayakiriye mu 1995, Senegal yayakiriye mu 1999 na Afurika y’Epfo yayakiriye mu 2009.

Tanga Igitekerezo