skol
fortebet

Polisi yakoze umukwabu hafatwa abana 76 muri Ngoma na 19 ba Karongi bataye ishuri

Yanditswe: Friday 08, Sep 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Ngoma na Karongi yaganirije ababyeyi b’utu turere ku kibazo cy’abana bata amashuri, ibasaba kurinda abana babo ikintu cyose cyatuma bata ishuri kuko bishobora kubaviramo uburara n’ubwomanzi bityo bakaba banishora mu byaha bitandukanye bihungabanya umutekano.
Ibi biganiro byabaye ku itariki ya 5 Nzeri, nyuma y’umukwabu wo gushakisha abana bata amashuri Polisi yakoreye muri utwo turere twombi, mu karere ka Ngoma hagafatirwa 76 naho muri Karongi hagafatirwa (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Ngoma na Karongi yaganirije ababyeyi b’utu turere ku kibazo cy’abana bata amashuri, ibasaba kurinda abana babo ikintu cyose cyatuma bata ishuri kuko bishobora kubaviramo uburara n’ubwomanzi bityo bakaba banishora mu byaha bitandukanye bihungabanya umutekano.

Ibi biganiro byabaye ku itariki ya 5 Nzeri, nyuma y’umukwabu wo gushakisha abana bata amashuri Polisi yakoreye muri utwo turere twombi, mu karere ka Ngoma hagafatirwa 76 naho muri Karongi hagafatirwa 19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba Inspector of Police (IP) Jean Bosco Dusabe, yavuze ko aba bana bafatiwe mu isoko rya Gafunzo riherereye mu murenge wa Sake, bakaba bakomoka mu mirenge ya Kazo, Jarama, Sake, Mugesera, Karembo, Zaza, Mutenderi, Gashanda na Rukumberi, kandi bose bakaba mu kigero cy’imyaka 10 na 17, ubusanzwe bakaba bakwiye kuba bari mu ishuri.

IP Dusabe yavuze ko Polisi imaze gufata aba bana, yahamagaye ababyeyi cyangwa abarezi babo, abayobozi b’ibigo by’amashuri bikorera mu murenge wa Sake ndetse n’ umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Mukayiranga Gloriose akaba yari ahari, baganirizwa ku burere bw’abana bashinzwe kurera.

Yavuze ati:” Uyu mukwabu wakozwe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, wari ugamije kurwanya ikibazo cy’abana bari bamaze iminsi bagaragarwaho no guta ishuri bakaza mu masoko atandukanye yo muri aka karere, bamwe batwaje ababyeyi babo ibyo baje kugurisha abandi bashakishiriza amafaranga mu gutwaza imizigo abaje mu masoko, kandi iki gikorwa kizakomereza n’ahandi.”

Yaboneyeho umwanya wo gusaba ababyeyi n’abarezi b’abana bari bari aho, gukora inshingano zabo, bajyana abana mu ishuri kandi bakabashishikariza kutarivamo, kuko ari uburyo bwo kubashakira ubuzima bwiza bakaziteza imbere bo ubwabo, imiryango yabo n’igihugu muri rusange, no kwirinda ko bakwishora mu byaha bitandukanye bihungabanya umutekano.

Mukayiranga yashimye imikoranire myiza y’inzego z’ibanze na Polisi y’u Rwanda, n’uruhare igira mu bikorwa bitandukanye byo gukumira no kurwanya ibyaha, cyane cyane kurwanya guta ishuri n’ubuzererezi.

Yavuze ati:” Turasaba ababyeyi ko bakwirinda kuvana abana mu ishuri, kandi si byiza ko umwana ukiri mu ishuri yashyirwa mu bikorwa by’ubucuruzi mu gihe bigaragara ko akiri muto, kuko bishobora gutuma umwana agira irari ry’amafaranga, bityo bikaba byanamuviramo kuzinukwa ishuri burundu.”

Ababyeyi bari bafite abana aho basabye imbabazi, biyemeza ko batazongera gusibya abana ishuri ngo babatwaze ibicuruzwa baba bajyanye mu isoko.

Ubu bukangurambaga bwanabereye mu murenge wa Bwishyura akarere ka Karongi aho ababyeyi b’abana 19 bafashwe nabo bagiriwe inama nk’izi.

Bamwe muri aba bana bahise basubizwa mu ishuri, abandi bahabwa ababyeyi babo ngo babashakirwe uko bajya mu ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa