skol
fortebet

Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK

Yanditswe: Friday 22, Sep 2017

Sponsored Ad

Prof Silas Lwakabamba wari umaze imyaka ibiri ari umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya Kibungo, INATEK yeguye kuri uyu mwanya.
Kuri uyu wa 21 Nzeli, nibwo Lwakabamba yagejeje muri iyi kaminuza ibaruwa y’ ubwegure bwe.
Avuga ko yeguye bitewe n’ uko mu gihe amaze ayobora iyi kaminuza yakoze uko ashoboye ngo ayiteze imbere ariko nyirayo ntabimufashemo.
Ati “ Nibyo, ni impamvu imwe yoroshye y’uko nahawe akazi kugira ngo kiriya kigo gitere imbere gitange uburezi bufite ireme. Twashyizeho ingamba (...)

Sponsored Ad

Prof Silas Lwakabamba wari umaze imyaka ibiri ari umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya Kibungo, INATEK yeguye kuri uyu mwanya.

Kuri uyu wa 21 Nzeli, nibwo Lwakabamba yagejeje muri iyi kaminuza ibaruwa y’ ubwegure bwe.

Avuga ko yeguye bitewe n’ uko mu gihe amaze ayobora iyi kaminuza yakoze uko ashoboye ngo ayiteze imbere ariko nyirayo ntabimufashemo.

Ati “ Nibyo, ni impamvu imwe yoroshye y’uko nahawe akazi kugira ngo kiriya kigo gitere imbere gitange uburezi bufite ireme. Twashyizeho ingamba zagiteza imbere ariko ntizemerwa. Hari hashize imyaka ibiri tukibiganira ariko ntibyemerwa […] Ndi umwe mu bamenyereye ibijyanye n’uburezi kandi mbimazemo imyaka myinshi ariko ikibabaje ni uko ba nyir’ibigo batakwemerera gukora ibikwiye, kuki wakomeza gukora. Ndashaka gukora ikinyuranyo, niba utanyemerera kugikora, niyo mpamvu nagiye.”

Inkuru ya Igihe ikomeza igira iti Prof Lwakabamba avuga ko mu gihe kigera ku myaka ibiri yari amaze ayobora iyi Kaminuza, yagiye ashyiraho ingamba zirimo gushaka uko iki kigo cyabona abanyeshuri n’ibindi; gusa ngo ubuyobozi bukuru ntibubyemeze cyangwa ngo bubihakane.

Ati “Muri rusange amashuri makuru na za Kaminuza arimo gutakaza abanyeshuri kuko badafitiye icyizere ibirimo kuyabamo, ni ukuvuga ko iyo ubatakaje uba utakaje amafaranga y’icyo kigo, twagerageje uburyo, twabikemura dushaka inkunga hanze, ntibavuze yego, oya cyangwa se ngo banatange izindi nzira twakoresha. Nk’umuntu umenyereye uburezi nasanze ntakomeza muri ibyo mpitamo kwegura.”

Mu minsi ishize, muri Kaminuza ya Kibungo havuzwe ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse na Lwakamba ubwe ashyirwa mu majwi. Ubwo yari mu Murenge wa Kibungo mu bikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 15 Mata, Perezida wa Ibuka akaba n’Umuyobozi wungirije w’iyi Kaminuza, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, yashimangiye ko muri Kaminuza akoramo harimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Icyo gihe Dusingizemungu yagize ati “Ingengabitekerezo ahanini yubakwa n’abahanga, za kaminuza ziriya mureba. N’iyo nkoramo irimo ingengabitekerezo, nagira ngo nabivugire hano. [Nsengiyumva mbona hariya niba ntavuga ukuri anyomoze]. Mu bahanga nibo birirwa bafata umwanya bakubaka ibitaboneye kugira ngo tutabavumbura vuba, ibyo ngibyo bakabitoza n’abandi.”

Abajijwe niba ubwegure bwe bwaba budafitanye isano n’ibi by’ingengabitekerezo ya Jenoside, yasubije agira ati “ Oya, ibyo twasanze ari ibinyoma kuko twabijyanye mu nzego z’umutekano barasuzuma dusanga atari ukuri.”

Uyu mugabo yashimangiye ko afite ubunararibonye mu rwego rw’uburezi dore ko ‘nakoze mu bijyanye n’uburezi muri Nigeria, Tanzania, mu Rwanda’ bityo kwegura kwe gushingiye ku mikoranire ye na ba nyir’ikigo kuko ari ‘abantu ubwira ntibakumve, nta nubwo baguha n’ubundi buryo bwo gukoresha’.

Prof. Lwakabamba ni Umunyarwanda wavutse mu 1947, avukira muri Tanzania ari naho yigiye amashuri abanza. Mu mwaka 1971 ni bwo yarangije amashuri ahanitse muri Kaminuza ya Leeds, mu 1975 arangiza amashuri y’ikirenga muri Mechanical Engineering na bwo ayigiye muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza.

Mu mirimo yakoze harimo kuba yarayoboye iryahoze ari KIST, aba umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda, Minisitiri w’ ibikorwa remezo na Minisitiri w’uburezi umwanya yasimbuweho muri Nyakanga 2015 na Dr. Papias Musafiri Malimba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa