skol
fortebet

REB yafatiriye by’agateganyo amanota y’abanyeshuri 153

Yanditswe: Wednesday 10, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi wa REB Gasana Janvier
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), cyatangaje ko cyafatiriye by’agateganyo amanota y’abanyeshuri 51 bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange ‘Tronc Commun’, n’ay’abana 102 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu 2017.
Dr. Rwibasira Tusiime Michel, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibizamini yatangarije Igihe ko umwaka ushize nabwo hagaragaye imyitwarire idahwitse mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange ‘Tronc Commun’, aho (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi wa REB Gasana Janvier

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), cyatangaje ko cyafatiriye by’agateganyo amanota y’abanyeshuri 51 bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange ‘Tronc Commun’, n’ay’abana 102 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu 2017.

Dr. Rwibasira Tusiime Michel, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibizamini yatangarije Igihe ko umwaka ushize nabwo hagaragaye imyitwarire idahwitse mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange ‘Tronc Commun’, aho abanyeshuri 153 bafatiriwe amanota by’agateganyo naho abandi babiri agafatirwa burundu.

Yagize ati “Iyo duhagaritse amanota y’abanyeshuri biba ari agateganyo usibye ba bandi babiri bazanye inkota [ibyo gukopereraho], ibindi ni ibyo dukoraho iperereza tukarekura amanota bitewe n’imiterere y’ikibazo. Abo banyeshuri hari ibimenyetso simusiga ariko uwinjiranye inkota nta biganiro bibaho.”

Kuri uyu wa 10 Mutarama 2018 nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange mu mwaka ushize, aho abasoje amashuri abanza batsinze ku kigero cya 86.3% naho abo mu cyiciro rusange batsinda kuri 89.9%.

Abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza umwaka ushize bangana na 228 048, abatsinze bakaba ari 196 873 naho mu mashuri yisumbuye icyiciro rusange hakoze ibizamini abagera ku 96 595, hatsinda 86,837.
Asobanura ko uburiganya bwabayeho burimo aho usanga abanyeshuri baranditse igisubizo kimwe rukumbi kandi hari ibindi bisubizo bihari, gusiribanga bakongera kwandika igisubizo kimwe kandi mbere bari batandukanyije, kwandika imyirondoro ngo abazabakosora babamenye n’ibindi.

Rwibasira avuga ko gufatira amanota byagabanutseho nibura 50%, bitewe n’ingamba zo kutajenjekera abagaragaje imyitwarire idahwitse mu bizamini no kuba mbere y’ukwezi ngo abanyeshuri bakore ibizamini barasobanurirwaga buri munsi amabwiriza abigenga.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, ubwo yashyiraga ku mugaragaro aya manota, yatangaje ko hari abarimu bari mu maboko ya polisi n’abafunzwe kubera imikorere mibi mu bizamini by’umwaka wa 2016, ndetse n’uyu mwaka hakaba hari abandi barimo gukurikiranwa.
Yagize ati “Ariko dufite n’ibibazo birimo gukurikiranwa ubu, aho abana bari mu cyumba kimwe bikaba byagaragara ko ibisubizo batanze bishobora kuba byakomotse ku burangare bw’uwabahagarariye mu cyumba cyangwa ari we wabishatse kubakopeza. Ntitwabyemeza inzego zibishinzwe zirimo kubikurikirana ubifitemo uruhare uwo ari we wese azabiryozwa.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Gasana I. Janvier, yashimangiye ko ingamba zo kugabanya ibibazo byo kunyuranya n’amabwiriza y’ibizamini zirimo guhana ababikoze zatanze umusaruro.

Yagize ati “Iyo tugereranyije uko byari bimeze mu mwaka ushize wa 2016 n’uko byari bimeze muri 2017, uyu mwaka byagabanutse ku kigero kiri hejuru ya 50%. Umwaka ushize ibibazo byari 600 ubu birakabakaba 300.”

REB isobanura ko uwo amanota ye yafatiriwe iyo ashyizemo Code areba amanota bamubwira ko atayabonye kubera uburiganya hanyuma akagana iki kigo gusobanuza no gutanga amakuru, hagakorwa ubusesenguzi byaboneka ko ibyo yakoze nta ngaruka byagize ku manota ye akayahabwa akajya mu bandi.

Guhera uyu mwaka REB yafashe imyanzuro ko umwarimu ugaragayeho gufasha cyangwa kurangara mu bizamini bya leta azajya ahezwa mu kintu cyose kijyanye n’ibizamini bya Leta, hakiyongeraho no gukurikiranwa mu butabera. Ibi bigakuraho kuba Uturere twasabwaga kubakurikirana ugasanga hari aho bidakorwa.

Ibitekerezo

  • Gukopera ni ingeso igomba gucika mu burezi rwose.REB nidufashe itubarize akarere ka KAMONYI impamvu amafaranga y’abasuruveye ikizamini cya Leta atatanzwe yose.Batanze uduce bati nimudusigire nomero ya mobile money andi tuzayabohererezaho.Iyo ni imikorere.Kuki uturere tumwe tuyabona abandi ntibayabone.Amanota akagasohoka abahagarariye ibizamini batarabona frws y’urugendo n’agafunguro.REB iba yabyise ifunguro na ticket iyo akarere katayatanze abarimu barya iki,batega bate?

    Niftier nubutegetsi bwa Nyaruguru bus uzungurwa bakozi nabaturage babwo turebe! Yabishobozikiko ko meta avugako arimuri sister mu abayigereyeyo!!!! Kugezubu mu isi har ahandi mwalimu atarabona agashahara kiwe ka December koko???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa