skol
fortebet

REB yahaye gasopo abayobozi b’ ibigo birimo kwirukana abanyeshuri bazira kutishyura amafaranga arimo n’ atemewe

Yanditswe: Wednesday 24, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi wa REB, Gasana Janvier
Ikigo cy’ Igihugu cy’ uburezi mu Rwanda (REB), Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2018,cyasohoye itangazo rigenewe abayobozi b’uturere twose ribasaba kwihanangiriza ibigo by’amashuri bigahagarika kwirukana abana kubera ko ababyeyi babo bataratanga amafaranga arimo n’ugahimbazamusyi ka mwarimu.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa REB, Gasana Janvier, rivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe ku itangira ry’umwaka w’amashuri waraye utangiye, hagaragaye (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi wa REB, Gasana Janvier

Ikigo cy’ Igihugu cy’ uburezi mu Rwanda (REB), Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2018,cyasohoye itangazo rigenewe abayobozi b’uturere twose ribasaba kwihanangiriza ibigo by’amashuri bigahagarika kwirukana abana kubera ko ababyeyi babo bataratanga amafaranga arimo n’ugahimbazamusyi ka mwarimu.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa REB, Gasana Janvier, rivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe ku itangira ry’umwaka w’amashuri waraye utangiye, hagaragaye ko hari ibigo by’amashuri byatangiye kwirukana abanyeshuri kubera amafaranga basabwa n’ibigo.

Ngo muri ayo mafaranga harimo ayo ibigo byita ay’ isuku, amafaranga y’ ibitabo kandi bitangwa na Leta, amafaranga yo kugaburira abana ku mashuri ku bana baturuka mu miryango ibarurwa mu kiciro cya mbere n’icya kabiri by’ ubudehe, n’ andi mafaranga yose yakwa mu buryo bunyuranyije n’ ubwagenwe na Minisiteri y’ Uburezi.

REB yasabye ubuyobozi bw’uturere gukurikirana no guhagarika ibibazo bigaragara hirya no hino mu bigo by’amashuri bijyanye no kongera agahimbazamusyi kagenerwa abarimu no kwirukana abanyeshuri batagatanze.

Ibasaba kandi guhagarika imikorere itanoze igaragara muri amwe mu mashuri nko kwaka amafaranga yo kwiyandikisha, amafaranga y’isuku, amafaranga y’ibitabo kandi bitangwa na Leta, amafaranga yo kugaburirwa ku manywa (School Feeding) ku bana bo mu miryango ibarirwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe ndetse n’andi mafaranga yose yakwa mu buryo bunyuranye n’ubwagenwe na Minisiteri y’uburezi.

Muri iri tangazo kandi REB yibukije ko ayo mafaranga agenwa ku bufatanye n’inama y’ababyeyi barerera muri iryo shuri, ibyo bigasuzumwa kandi bikemezwa n’ubuyobozi bw’akarere hitawe ku ihame ry’uko nta mwana ugomba kubuzwa uburenganzira bwo kwiga

Ibitekerezo

  • Mwe muracyavuga!!!! Mugenzure ovyo directeur wa LDK Masabo ari gukorera abana murumirwa, wagira ngo kiriya kigo ni akarima ke bwite

    mfite Sister wicaye kubera kubura iyomafaranga agahimbazamutyi ka15000frw mudufashekbs

    Ariko ku mugani hazagire udusobanurira ikintu "amafaranga yo kwiyandikisha" asobanuye: umwana usanzwe yiga ku ishuri, avuye mu mwaka umwe arimutse agiye muwundi, asabwa kwishyura bitanu cyangwa icumi ngo yo kwiyandikisha gute uretse ubujura bwahawe intebe? Ese ishuri rishora iki gisaba izo miliyoni kugirango gikore liste y’abana muri classe runaka? Leta nidufashe ice ibi bintu burundu.

    Maze batwishyuza mafaranga yo kujya muri Library.burimwana 5000

    Uwanjye amaze 2jour hanze yasubiyeyo tugombye gusinyira asigaye igihe azatangirwa i nyamasheke

    Turasaba REB agubwo gushyiraho ubugenzuzi (audit)buhoraho cg Auditor Genenal akahahoza ijisho kuko birakabije. Ubuyobozi muri Kicukiro bakurikirane batumenyere inzira amafranga ashyirwaho n’Umuyobozi w’ishuri rya Efotec/ES Kanombe aba yayavanye kuko nta nama y’ababyeyi iba yayemeje. buri gihembwe, buri mwaka agenda yongera aho andi. ubu noneho hagezweho amafr. 4000Frw ngo yo gukodesha matelas kuri buri mwana kandi buri gihembwe kuzageza Yezu agarutse. Ikibabaje kandi ni uko abana babir bararana ku gitanda. Ni ukuvuga ko matelas imwe izajya ikodeshwa ibihumbi umunani byose ku gihembwe (8000).
    agahimbaza mushyi ka mwalimu ho ni 20.000Frw. hakiyongeraho amafr 3000 ngo yo gusana ibyangiritse(utamenya ibisanwa), 3000 ya raclette na coupacoupa, 3000Frw y’ ibikoresho byo ku meza byose bigurwa buri mwaka ukibaza ibindi aho biba byagiye bikakuyobera, 2000Frw y’ibikoresho by’ibzamini yandi yiyongera ku mapaki agera mu 1000 abanyeshuri baba batanze.

    AKARERE KAZATUMENYERE IZO STOCK Z’IBIKORESHO KO BIHARI KOKO cg NIBA ARI UBUCURUZI BABA BAGAMIJE KWIKORERA GUSA>

    uwakwereka muri 12 Years ya Muhoza muri musanze, kubonamo umwanya barasaba amafranga yumwaka wose, rwose ubu abana baricaye sinzi uko tuzabigenza ababishinzwe mudukurikiranire rwose naho amafranga yo kwiyandikisha byo byabaye umuco.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa