skol
fortebet

RIB yafunze umukozi wa REB ukekwaho kwakira ruswa ngo ahe akazi umwarimu watsinzwe ikizamini

Yanditswe: Tuesday 01, Dec 2020

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwafunze uwitwa Habinshuti Salomon, umukozi mu kigo gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB) n’umwe mu bakandida bashakaga akazi k’ubwarimu wamuhaye ruswa kugira ngo amuhindurire amanota asohoke mu batsinze kandi yari yatsinzwe.

Sponsored Ad

RIB yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe n’abandi bagiye batanga cyangwa bakakira ruswa hagamijwe guhindura amanota y’ibizamini byatanzwe ku basabye akazi k’ubwarimu.

RIB yibukije abaturawanda ko icyaha cya ruswa kitazigera kihanganirwa kandi ko kidasaza.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize,Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB), Dr. Ndayambaje Irénée , yahagaritswe ku mirimo ye by’agateganyo,we n’abamwungirije babiri bazira kunanirwa gukemura ikibazo cy’ishyirwa mu myanya ry’abarimu.

Mu itangazo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byashyize ku rukuta rwa Twitter ,byatangaje ko abahagaritswe ari Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje Irenée; Umuyobozi Mukuru Wungirije muri REB, Tumusiime Angelique n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu muri REB, Ngoga James.

Itangazo ryagiraga riti “Abayobozi bakurikira bo muri REB bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo bitewe no kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye:

1. Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)

2. Madamu Tumusiime Angelique, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)

3. Bwana Ngoga James, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB).

Mu mpera z’ukwezi kwa cumi, nibwo REB yatangaje abarimu batsinze ibizamini bari bategereje guhabwa imyanya, bangana na 7,800 barimo 3,753 bo mu mashuri abanza na 4047 bo mu mashuri yisumbuye.

Ubuyobozi bw’icyo Kigo bwavuze ko abashyizwe mu myanya bose bari 4657 barimo 3687 bo mu mashuri abanza na 970 bo mu mashuri yisumbuye.

Bwakomeje buvuga ko abatarashyizwe mu myanya bose ari 3143 barimo 66 bo mu mashuri abanza na 3077 bo mu mashuri yisumbuye. Gushyira abarimu mu myanya ni urugendo rukomeje.

Nyuma yo gutangaza urutonde rw’abashyizwe mu myanya hagaragaye abantu bavuga ko batishimiye uburyo byakozwemo kuko ngo hari aho abagize amanota yo hejuru basigaye mu gihe abatsindiye ku manota yo hasi bahise bashyirwa mu myanya.

REB yemeye ko hari amakosa yabaye mu gushyira abarimu mu myanya ariko yizeza ko ahari ikibazo hagiye gukosorwa.

Mu Ukwakira uyu mwaka, Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko abarimu 1566 bigisha mu mashuri ya leta bakora badafite ibyangombwa biteganywa bibemerera kuba mu myanya barimo, nk’uko bigaragara muri raporo y’ibikorwa by’iyi komisiyo y’umwaka wa 2019/2020.

Iyi raporo igaragaza ko abo barimu bangana na 6.6% by’abakora uyu mwuga bose, bakomeje gukora kandi badafite dosiye zuzuye, bigaterwa ahanini n’ubushobozi buke bw’abagenzuzi b’umurimo bamwe.

Hari aho yasanze amashuri atandatu yo mu Karere ka Nyagatare, nta mwarimu n’umwe ufite ibyangombwa. Mu barimu 2430 muri ako karere, 807 nta byangombwa bafite. Naho mu Karere ka Nyamagabe, abarimu 391 mu 2586 nta byangombwa bafite, mu gihe muri Gicumbi, abarimu 187 mu 2619 nta byangombwa bafite.

Iyi raporo kandi ivuga ko mu barimu 23617 mu turere 11, bitazwi neza uburyo abarimu 4087 batangiye akazi kuko nta mabaruwa abashyira mu myanya agaragaza uko bakagezemo.

Inagaragaza ko abarimu 762 bari mu kazi kandi batarigeze bagaragaza impamyabumenyi zabo, ibyo bigatera amakenga hibazwa niba imyanya barimo koko bakwiye kuba bayirimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa