skol
fortebet

Rubavu: Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri n’ushinzwe imyitwarire y’abanyeshui barwanye bapfa amanota

Yanditswe: Wednesday 04, Mar 2020

Sponsored Ad

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Rwanzekuma ruherereye mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu, Mukerarugendo Pierre Celestin, n’umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire kuri iryo shuri Bararikunze Marie Claire baherutse kurwanira mu biro bapfa amanota y’imihigo.

Sponsored Ad

Intandaro y’ayo makimbirane ngo yabaye amanota umuyobozi ushinzwe imyitwarire ku kigo cy’amashuri cya Rwanzekuma avuga ko ari make yahawe n’umuyobozi we aho ngo yari yamuhaye amanota 79% undi akanga kuyasinya ahubwo agashaka kuyahindura ngo abe 80% ari naho ubushyamirane bwaturutse.

Nkuriyumwami Charmant Umucungamutungo w’iri shuri wari uhari ubwo abo bombi bashyamiranaga bikanavamo imirwano, yabwiye TV/Radio1 dukesha iyi nkuru ko abandi bakozi bose baje bagasinyira amanota bahawe mu mihigo ya 2019 ariko uwo muyobozi ushinzwe imyitwarire we ngo akaza kuza yakerewe abandi bamaze gusinya ari nacyo cyatumye bisanga basigaye mu biro ari batatu: ni ukuvuga umuyobozi w’ishuri, ushinzwe imyitwarire n’umucungamutungo.

Ubwo umuyobozi w’ishuri yaherezaga ushinzwe imyitwarire igipapuro kiriho amanota y’imihigo ngo asinyeho ni bwo yagaragaje kutishimira amanota yahawe bituma asanga umuyobozi w’ishuri aho yari yicaye ashaka kumwambura igipapuro kiriho amanota ngo ayahinduremo 80% umuyobozi w’ishuri amusunitse ahita agwa hasi abyutse na we ahita afata wa muyobozi w’ishuri mu mashati aramuniga.

Bararikunze Marie Claire warwanye n’umuyobozi we bapfa amanota y’imihigo yabwiye iki kinyamakuru ko icyamuteye umujinya ari uko ngo yabonaga yahawe amanota make ku yo we yumvaga akwiriye guhabwa agereranyije n’uburyo yiyizi mu mikoreye ye kuko ngo n’uwo muyobozi we ubwe atamurusha gukora neza.

Mukerarugendo Pierre Celestin uyobora iri shuri ubu wabaye anahagaritswe by’agateganyo kubera icyo kibazo yagiranye n’umukozi ayobora, avuga ko muri iki kibazo cye abonamo akagambane, kuko ngo atumva ukuntu yasagariwe n’umukozi amusanze mu biro bye agahita anandikira ubuyobozi bw’akarere abumenyesha ikibazo yagize, aho kuza kugisuzuma ahubwo bagahita bamwandikira bamuhagarika mu kazi.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza Ishimwe Pacifique yabwiye TV/Radio1 ko kuba uwo muyobozi w’ishuri yarabaye ahagaritswe atari igihano yahawe ahubwo ari ukugira ngo akorweho iperereza ku myitwarire mibi yagaragaje nk’umuyobozi warwanye mu kazi; iryo perereza ngo akaba ari ryo rizagaragaza umunyamakosa muri bombi akabihanirwa.

Uyu muyobozi w’ishuri atunga agatoki umuyobozi w’umurenge wa Cyanzarwe gukora raporo ibogamye, aho ngo yagaragaje ko uyu muyobozi w’ishuri yakubise umukozi ayobora, nyamara ngo atari ko byagenze ahubwo barashyamiranye ashaka kwiha amanota ku ngufu bikamuviramo kugwa hasi, ari na cyo we yise kwandagazwa mu ibaruwa nawe yahise yandikira ubuyobozi, dore ko bombi nyuma yo kugirana ikibazo buri wese yahise yandikira ubuyobozi abutabaza.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko iki kibazo kirimo gukurikiranwa na komite ishinzwe imyitwarire y’abakozi ngo akaba ari yo izagaragaza uwagize imyitwarire mibi muri aba bombi.

Icyakora abo umunyamakuru wa TV na Radio One yasanze kuri iri shuri rya Rwanzekuma, bamubwiye ko nta na rimwe iyo komite ishinzwe imyitwarire cyangwa undi muyobozi wese waba warageze aho iki kibazo cyabereye ko na bo babarije amakuru kuri telefoni ndetse ngo hakaba haranatumiwe abatangabuhamya ngo bavuze uko byagenze.

Inkuru ya Radio & TV1

Ibitekerezo

  • Rwose n’abazi imyitwarire ya Marie Claire baremeza ko MUKERARUGENDO yahohotewe Naho ibijyanye n’umuyobozi w’umurenge wa Cyanzarwe no muri Busasamana ntiyacanaga uwaka na MUKERARUGENDO. Abashishoza mubikore MUKERARUGENDO arenganurwe!

    BiratangaJE, SI UYOBORA CG UYOBORA, UBWO USHINZWE IMYITWARIRE WE KOKO MUBANYESHURI WE ARAYIFITE? UBWO IBYO ATANGA KOKO MUKURI ARABIFITE? KUVA BYABAYE HAGATI YA GORE NA GABO URUBANZA RWARACIWE, NIZERE NUWO USHINZWE IMYITWARIRE NAWE YARAGIYE KONGERWAMO INDI MUGUCUNGA NEZA IYABANYESHURI

    Icyo mbona cyo bose bari mumakosa gusa umuyobozi yaba yararengereye cyane kuko iyo atamusunika ngo agwe yari nrubyari kuba ahubwo nawe iyo biza kuba ayo manota akenewe ahantu runaka yagombaga koherezwa yagombaga kubibamenyesha ko habaye mo ikibazo

    Icyo mbona cyo bose bari mumakosa gusa umuyobozi yaba yararengereye cyane kuko iyo atamusunika ngo agwe yari nrubyari kuba ahubwo nawe iyo biza kuba ayo manota akenewe ahantu runaka yagombaga koherezwa yagombaga kubibamenyesha ko habaye mo ikibazo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa