skol
fortebet

Rubavu:Umwarimu yasabye umunyeshuli ko basambana kugira ngo amuhe amanota 2 yaburaga

Yanditswe: Monday 17, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

FOTO:Internet

Mu gihe twajyaga twumva ruswa y’igitsina mu nzego zitandukanye, no mu mashuri ngo si shyashya, kuri ubu haravugwa umwarimu wigisha muri Kaminuza wasabye umunyeshuri ruswa y’igitsina ngo amuhe amanota abiri.

Sponsored Ad

Nk’uko bishimangirwa n’uyu munyeshuri wiga muri Kaminuza imwe yo mu Karere ka Rubavu, yavuze uburyo hari umwalimu umwigisha wamusabye ruswa y’igitsina kugira ngo amuhe amanota abiri yaburaga ngo agire ½ cy’ayari akenewe.

Uyu munyeshuri utifuje ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru ni umwe mu
batanga ubuhamya kuri ruswa ivugwa mu mashuri.

Yagize ati:

“Naramubwiye nti dore ndabura amanota abiri kugira ngo ngire ½ wampaye amahirwe nkongera ngakora? Arambwira ngo kugira ngo ampe ayo manota ni uko twararana, ati ndanakuzuririza niba ubishaka, ariko njye
ndabyanga.”

Gusa ntabwo ari muri za kaminuza gusa kuko iyi ruswa ishingiye ku gitsina ivugwa no mu zindi nzego zo mu Karere ka Rubavu kugeza no mu nzego z’ibanze.

Undi umuturage n’ubundi wo muri aka karere yagize ati:

“Umuyobozi w’umudugudu nagiye kumusaba ngo ashyire mu cyiciro njye mfata shisha kibondo (ifu y’igikoma) arabyanga ngo tubanze
turyamane.”

Mu gihe bimeze bitya, Umuyobozi wa Transparency International, Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yishimira ko itegeko rihana icyaha cya ruswa ryavuguruwe,ku buryo umuturage yemerewe kujyana ibimenyetso mu bugenzacyaha bikemerwa.

Yagize ati:

“Turashishikariza abantu kujya begeranya ibyo bimenyetso bakabishyikiriza urwego rw’ubugenzacyaha.”

Ku rundi ruhande ariko hari n’abagore ndetse n’abakobwa bashyirwa mu majwi n’abagabo ko bashaka kubagusha mu mutego wo gukora imibibonano mpuzabitsina bakeneyeho serivisi.

Muri rusange ruswa y’igitsina isa n’imaze gukataza mu Rwanda n’ubwo ibimenyetso byayo bitoroha kubibona.

Ibi bigashimangirwa n’bushakashatsi bwakozwe na Transparency International Rwanda, bwerekana ko ku rwego rw’igihugu, abagore 8% batse abagabo ruswa ishingiye ku gitsina mu gihe abagabo batse abagore ruswa ishingiye ku gitsina ari abarenga 68%.

SRC:Kibehoholyland

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa