skol
fortebet

Rubingisa wari umuyobozi wungirije wa UR yasimbujwe

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Pudence Rubingisa, yasimbujwe kuri uyu mwanya nyuma y’amezi abiri atawe muri yombi.
Nk’ uko bigaragara mu itangazo ry’ inama y’ abaminisitiri yo ku wa 8 Ugushyingo 2017, Rubingisa yasimbuwe na Madamu Tengera Kayitare Francoise.
Muri Kanama 2015 Tengera Francoise yari yagizwe umwe mu bagize inama y’ ubutegetsi mu kigo cy’ igihugu cy’ ubwiteganyirize RSSB. Tariki 16 Kamena 2016 Ntengera Kayitare Francoise yagizwe umuyobozi w’ (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Pudence Rubingisa, yasimbujwe kuri uyu mwanya nyuma y’amezi abiri atawe muri yombi.

Nk’ uko bigaragara mu itangazo ry’ inama y’ abaminisitiri yo ku wa 8 Ugushyingo 2017, Rubingisa yasimbuwe na Madamu Tengera Kayitare Francoise.

Muri Kanama 2015 Tengera Francoise yari yagizwe umwe mu bagize inama y’ ubutegetsi mu kigo cy’ igihugu cy’ ubwiteganyirize RSSB. Tariki 16 Kamena 2016 Ntengera Kayitare Francoise yagizwe umuyobozi w’ agateganyo w’ ishami rya Kaminuza y’ u Rwanda ryigisha ibijyanye n’ ubukungu UR-CBE.

Pudence Rubingisa yatawe muri yombi n’inzego z’ubutabera muri Kanama 2017, akurikiranyweho ibyaha byo gutanga inyungu zidafite ishingiro ku masezerano iyi kaminuza iba yagiranye n’abantu n’ibigo bitandukanye.

Tengera Kayitare ubwo yashyikirizwaga ububasha na Prof. Murty S. Kopparthi Kamena 2016

Kanda ku myanzuro y’ inama y’ abaminisitiri urebe abandi bahawe imyanya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa