Rucagu yasabye Intagamburuzwamumihigo za UNILAK kwambara Ndi Umunyarwanda

8 October 2016. | Uburezi | 0 Ibitekerezo | Nsanzimana Ernest
  • Rucagu yasabye  Intagamburuzwamumihigo za UNILAK kwambara Ndi Umunyarwanda

Umuyobozi mukuru w’ itorero ry’ igihugu ,Rugacu Boniface yasabye abanyeshuri ba UNILAK basoje icyumweru cy’ intore mu zindi (Induction week)kwirinda ivangura ry’amako bakambara Ndi Umunyarwanda.

Aba banyeshuri bahawe izina Intagamburuzwamuhigo bari bamaze icyumweru cyose bigishwa indangagaciro na kirazira by’ umuco nyarwanda.

Rugacu yasabye aba banyeshuri kwirinda amacakubiri n’ ivangura ahubwo bakambara Ndi Umunyarwanda aho bari hose.

Yagize ati“ Ndi Umunyarwanda ni gahunda ikomeye cyane. Ugiye kwambara wambare umukenyero wa Ndi Umunyarwanda, inkweto ya Ndi Umunyarwanda, ingofero ya Ndi Umunyarwanda”

Uyu muyobozi yabwiye aba banyeshuri ko kwambara Ndi Umunyarwanda bivuze kudatemberana Ubuhutu, Ubututsi n’ ubutwa.

Mu byo aba banyeshuri bahigiye imbere y’ intore nkuru harimo kwimakaza indangagaciro na kirazira z’ umuco nyarwanda birinda gutwara inda zitateganyijwe, gushyigikira gahunda ya Hefor She, kwimakaza Ndi Umunyarwanda n’ ibindi.

Umuyobozi mukuru w’ itorero ry’ igihugu ,Rugacu Boniface

Umwe muri aba banyeshuri bashya binjiye muri kaminuza ya UNILAK, Tuyishimire Dyna Fille waganiriye n’ ikinyamakuru umuryango yavuze ko kwirinda inda zitateguwe bazabifashwamo no kwishakamo ibisubizo nk’ uko ngo abakobwa n’ abamama bo hambere babigenzaga.

Yagizeati “ Dufite Club tubarizwamo, harimo iyo kwizigamira kugira ngo twishakemo ibisubizo nk’ uko abamama n’ abakobwa bo hambere babigenzaga. Urumva tuzajya tuva mu masomo tujye muri club ibyo bindi by’ ubusambanyi nta mwanya tuzabibonera”

Umuyoboziwa UNILAK, Ngamije Jean yavuzeko aba banyeshuri bashya ari intore nshya zinjiye mu zindi ntore zisanzwe muri UNILAK, yongeraho ko iyi kaminuza iri ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’ imyigishirize ariko ikagira n’ umwihariko.

Yagize ati “Kaminuzaya UNILAK ku bijyanye n’ imyigishirize iri ku rwego mpuzamahanga, ikagira n’ umwihariko w’ indangagaciro yagikiristu yiyongera kuri izo zindi.Ibi bifasha abana bacu kuba abantu bazima buzuye kuko umwana agomba gukura mu gihagararo, akagira ubwenge, akagira n’ umutima”

Kaminuza ya UNILAK yashinzwe mu mwaka wa 1997 n’ababyeyi b’Abalayiki b’Abadiventiste. Kuri ubu ifite ibigo bitatu biyishamikiyeho, hari mo icyicaro gikuru i Kigali, Ikigo cya UNILAK- Nyanza na UNILAK- Rwamagana.

Uyu mwaka yakiriye abanyeshuri bashya 450 ari nabo basoje icyumweru cy’intore mu zindi kizwi nka Induction week mu rurimi rw’ icyongereza.

Tanga Igitekerezo