skol
fortebet

Rusizi: Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri yanze gutanga amakuru arahunga

Yanditswe: Wednesday 16, May 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ urwunge rw’ amashuri rwa Murira Mujawayesu Zenie uvugwaho kubuza abarimu ayobora kwanga guhinga yanze kuvugisha itangazamakuru ariruka

Sponsored Ad

Bamwe mu barimu bigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Murira ruherereye mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi baravuga ko umuyobozi w’iki kigo yabigirijeho nkana akanga ko bahiga bityo amanota y’imihigo y’abarimu yasohoka bagasanga bo bafite ubusa, ibi ngo uyu muyobozi yabikoze agambiriye kuzabirukanisha, Umuyobozi w’iki kigo yanze kuvugana n’itangazamakuru ahubwo ashaka kurwana n’umunyamakuru nyuma aza kwiruka yanga gutanga amakuru.

Muri iki gihe abarimu mu bigo by’amashuri basigaye bakorera ku mihigo ihigirwa imbere y’umuyobozi w’ikigo akaba ari naho izahigurirwa,maze umuyobozi w’ikigo akagenera umwarimu amanota akurikije uko yesheje imihigo,aya manota ni yo ashingirwaho iyo hazamurwa umwarimu mu ntera mu mushahara cyangwa umwarimu ubonye zero mu mihigo ngo akaba yakwirukanwa nk’uko biteganywa n’itegeko,abarimu bigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Murira ruherereye ahitwa ku Ryamunani ni mu murenge wa Muganza wo mu karere ka Rusizi bavuga ko umuyobozi w’iki kigo yanze ko bahiga imihigo y’umwaka wa 2018 yasinywe mu mwaka wa 2017.

Aba barimu bavuga ko umuyobozi w’iki kigo yahinduye gahunda bari bahawe na minisiteri y’uburezi maze agategeka ko basinya imihigo mu biruhuko bamwe mu barimubaganiriye na TV/radio one bavuga ko bari bafite ibibazo bitandukanye byatumye bataboneka birimo uburwayi ,abari bibasiwe n’ibiza n’ibindi bityo bituma bataboneka ngo bayisinye.

Aba barimu bavuga ko itsinda ry’abo uyu muyobozi adashaka ryaje kuboneka ngo risinye iyo mihigo gusa uyu muyobozi arabyanga nyamara ngo abandi barimu bari basangiye ikibazo bo baje guhabwa umwanya barasinya dore ko hari n’umwemereye TV na Radio One ko bamusangishije impapuro aho yari ari azisinyirayo.


Umuyobozi w’ ishuri rya Murira Mujawayesu Zenie

Iki kibazo aba barimu bakigejeje mu nzego zitandukanye guhera ku buyobozi bw’ikigo kugeza no kuri komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta gusa bakomeza kureregwa ntibahabwa igisubizo,nyuma yo kubona ko kuba aya manota y’imihigo ashobora gutuma Babura akazi bari basanganywe barasaba ko inzego zibishinzwe zabatabara.
Twifuje kumenya icyo umuyobozi w’iki kigo Mujawayesu Zenie avuga kuri ibi bimuvugwaho byo kuba yaranze ko abarimu bamwe basinya imihigo agamije kubirukanisha, maze amenye ko hari abanyamakuru bari muri icyo kigo ajya kwihisha mu baturage bari hafi y’ishuri, umunyamakuru ahamusanze, uyu muyobozi yahise amusumira ashaka kumwambura ibikoresho by’akazi,nyuma bimunaniye ahitamo kwiruka nk’uburyo bwo kwanga gutanga amakuru.

Kuba imihigo ihigirwa imbere y’umuyobozi w’ikigo akaba ari nawe ugena amanota hari abavuga ko bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bakunze kubangamira abarimu batavuga rumwe na bo maze bakabaha amanota make bagamije kubihimuraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa