Kigali

Rutsiro: Bamwe mu banyeshuri bigira mu mashuri abashaje [AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 6 November 2018 Yasuwe: 503

Abana biga mu Ishuri ribanza rya Rundoyi mu murenge wa Ruhango akarere ka Rutsiro Akagari ka Rundoyi ryigaho abana 905 rifite ibyumba bishaje cyane bikaba imbogamizi ku myigire y’abana ndetse n’abarezi. Ikifuzo cyabo ni ukubakirwa ibyumba bikwiriye.

Ishuri ribanza rya Rundoyi rifashwa na Leta ryashinzwe mu 1981, ubu rifite ibyumba byo kwigiramo 11, ibyinshi ni ibyubatswe icyo gihe, bimwe birashaje cyane, byubakishije rukarakara, hari aho amatafari yavuyemo, kandi ntibyari byubatse neza.



Umwe mu barezi kuri iri shuri avuga ko ibyumba bishaje by’iri shuri ari imbogamizi ikomeye cyane ku bana biga hano n’abarezi babigisha.

Yabwiye Umuseke ati “Amabati y’icyo gihe (mu myaka 36) arashaje cyane, ahenshi iyo imvura iguye bisaba ko abana batiga.”

Uyu murezi avuga ko nk’ahagiye havamo amatafari usanga bituma abana biga bareba hanze, ubwiherero bushaje cyane ariko bugikoreshwa n’ibindi bibera imbogamizi imyigire hano.

Kuri iri shuri, riherereye muri metero nke cyane uvuye ku biro by’Akagari ka Rundoyi, ubuyobozi kugeza ku bo ku karere ngo bagiye buhagera kandi bababwiye ko bari muri gahunda y’abagiye kubakirwa.

Iri shuri riherutse no kongeraho ‘Nine Years Basic Education’ (NYBE), ubu hari kuzamurwa ibyumba by’amashuri bitandatu.

Umwe mu barezi baho ati “Ibyumba biri kubakwa bizajyamo Nine, urumva ko primaire nta kibazo bazaba bakemuye. Twifuza ko hakubakwa ibyumba bihagije kandi bikwiriye.”


Raphael Reberaho umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Rutsiro yabwiye Umuseke ko aha Rundoyi atari ho gusa hari amashuri ashaje, ngo uko ubushobozi buboneka bazagenda bakemura iki kibazo. Aha Rundoyi ngo bazaba bifashisha ibi byumba biri kubakwa.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Meya Kamali arashinjwa n’ umuyobozi w’ Ikigo cy’ Ishuri kumuhimbira ibyaha ngo...

Mupenzi Alex , Umuyobozi w’ ishuri rya G.S. St Vincent de Paul Bunyenga...
27 November 2018 Yasuwe: 2404 2

Kayonza: Umukobwa ibise byafashe ari gukora icya Leta icyari gisigaye...

Muri materinite y’ ibitaro bya Gahini hari umunyeshuri w’ urimo wahakoreye...
27 November 2018 Yasuwe: 2396 0

Minisitiri Mutimura yari akubise ushinzwe site y’ ibizami kubera abanyeshuri...

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yasanze abanyeshuri bicaranye...
20 November 2018 Yasuwe: 3285 1

Abana 12 bafunze batangiye icya Leta, bagitsinze neza bishobora kubahesha...

Abanyeshuri 12 barangije amashuri abanza bari muri gereza y’ abana kuri uyu...
12 November 2018 Yasuwe: 804 0

Mu mvugo ya kibyeyi, Minisitiri Munyakazi yifurije intsinzi abatangiye icya...

Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2018, nibwo abanyeshuri barangije amashuri abanza...
12 November 2018 Yasuwe: 974 0

Miliyari yaburiwe irengero, Gov. Gatabazi yababwiye ko ubutaha bazafatirwa...

Umuyobozi w’ Intara y’ amajyaruguru Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze ko...
8 November 2018 Yasuwe: 1343 0