skol
fortebet

Rwanda: Minisiteri y’ uburezi iyoborwa n’ abataraminuje uburezi

Yanditswe: Friday 08, Dec 2017

Sponsored Ad

Uburezi ni rumwe mu nzego Leta y’ u Rwanda itemerera umuntu kurukoramo atarize ibijyanye narwo. Kugira ngo ube mwarimu wemewe w’ imibare bigusaba kuba warize imibare ukongeraho uburezi, (Mathematics+ Education). Nubwo bimeze gutyo ariko Minisiteri y’ uburezi iyoborwa n’ abantu baminuje mu bindi bitari uburezi. Ikaba ari n’ imwe muri Minisiteri zigaragaramo ibibazo byinshi no guhinduranya abayobozi bayo ariko ibibazo byo bikagumaho.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa 06 Ukuboza 2017 n’ibiro (...)

Sponsored Ad

Uburezi ni rumwe mu nzego Leta y’ u Rwanda itemerera umuntu kurukoramo atarize ibijyanye narwo. Kugira ngo ube mwarimu wemewe w’ imibare bigusaba kuba warize imibare ukongeraho uburezi, (Mathematics+ Education). Nubwo bimeze gutyo ariko Minisiteri y’ uburezi iyoborwa n’ abantu baminuje mu bindi bitari uburezi. Ikaba ari n’ imwe muri Minisiteri zigaragaramo ibibazo byinshi no guhinduranya abayobozi bayo ariko ibibazo byo bikagumaho.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa 06 Ukuboza 2017 n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe , rivuga ko Minisiteri y’uburezi yahawe umuyobozi mushya usimbura Dr Musafiri Papias Malimba wari umazemo imyaka igera kuri ine, ni Dr Eugene Mutimura w’imyaka 44 y’amavuko ufite impamyabumenyi y’ ikirenga mu bijyanye n’ ubuvuzi.

Minisiteri y’Uburezi igaragaramo ibibazo by’uruherekane, n’ impinduka za hato na hato kuko buri muyobozi uje azana ibye umusimbuye akabikuraho nawe akazana ibye. Mu minsi ishize abagize inteko ishinga amategeko banenze kuba Minisiteri y’ Uburezi ihora mu mavugurura ariko ibibazo bigakomeza.

Icyo gihe hari tariki 1 Ukuboza 2017, bamwe mubadepite, bavuze ko impinduka zikunze gukorwa muri iyi Ministeri zitera ingaruka ku ireme ry’uburezi mu Rwanda rikunzwe kunengwa na benshi. Ngo ibi byose bituma iri reme ry’uburezi rigenda ritakaza umwimerere waryo.

Guverinoma y’u Rwanda , ivuga ko izi mpinduka zikorwa hagamijwe kunoza no gushakira iterambere urwego rw’uburezi.

Ibi byaganarutsweho na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard mu cyumweru gishize ubwo yari imbere y’inteko ishingamategeko imitwe yombi avuga ko kuba Leta ihinduranya abayobozi muri Minisiteri y’uburezi igamije kureba ko ibitagenda neza muri iyi Minisiteri byagenda neza.

Minisiteri y’ Uburezi imaze kuyoborwa n’ abaminisitiri 14 buri umwe yagiye azana impinduka ndetse uwabaga umusimbuye nawe yazanaga ibye yihariye.

Buri muyobozi waciye muri iyi Minisiteri afite ibyo yibukirwaho na benshi kubera impinduka yagiye azana muri uru rwego haba mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse naza kaminuza.

Minisiteri y’Uburezi ishobora kuba bigoranye kuyiyobora kuko Prof. Romain Murenzi wayirambyemo ntiyarengeje imyaka itanu, na ho Prof. Silas Lwakabamba wayiyoboye igihe gito akaba atararengeje amezi umunani.

Jenoside ikirangira Mineduc yitwaga Mineprisec (Ministère de l‘Enseignement Primaire et Secondaire). Bwa mbere yayobowe na Pierre Célestin Rwigema wize Imicungire(management) asimburwa na Dr Nsengimana Joseph wize ubuvanganzo (Literature), nawe asimburwa na Dr Ngirabanzi Laurien wize ubuhinzi n’ ubworozi (agronomy), Col Dr Joseph Karemera wasimbuye Dr Ngirabanzi akayobora iyi Minisiteri kugera 1999 yize ubuvuzi(Medecine).

Kuva 1999 kugeza 2001; Emmanuel Mudidi wize Imibare(Mathematics) yahawe kuyobora iyi Minisiteri, akorerwa mu ngata na Prof Romain Murenzi wize Ubugenge (Physics) ageza muri 2006.

Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wize ubutabire (Chemistry) yatangiye kuyiyobora kuva 2006 kugeza muri 2008, asimburwa na Dr. Gahakwa Daphrose wize Ubuhinzi n’ ubworozi(Agronomy) ayisigira Dr Charles Muligande wize Imibare, kuva muri 2009 kugeza mu wa 2011.

Kuwa 07 Ukwakira 2011 Dr.Pierre Damien Habumuremyi wize ibijyanye n’ ubuyobozi (Administration) yahawe izi nshingano kugeza muri Nyakanga 2014, asimburwa na Dr.Vincent Biruta wize ubuvuzi, nawe aza gusimburwa na Prof.Silas Lwakabamba wize mechanical engerineering muri 2014 kugeza muri Kamena 2015.

Dr.Papias Musafiri Malimba wize ibijyanye icungamari yatangiye ikivi muri 2015 yakirwa na Dr Eugene Mutimura kuwa 06 Ukuboza 2017.

Muri aba uko ari 14 nta n’ umwe urimo ufite impamyabumenyi ya Kaminuza mubijyane n’ uburezi kandi mu bigaragara urwego rw’ uburezi ni urwego rufite politiki yiharije ishingira metodoloji ikoresha mu burezi. Byashoboka ko wenda ko mu Rwanda nta bantu bahari bafite impamyabumenyi y’ ikirenga mu burezi ariko bibaye ari nabyo bishyizwemo imbaraga baboneka.

Abakurikiranira uburezi bwo mu Rwanda bavuga ko ireme ry’ uburezi rigenda ritakara bakabishingira kukuba hambere umunyeshuri yarageraga mu mwaka wa kane w’ amashuri abanza azi kwandika neza Ikinyarwanda magingo aya haba hari abagera mu wa gatandatu w’ amashuri abanza batazi gusoma no kwandika neza Ikinyarwanda.


Minisitiri mushya wa Mineduc

Ibitekerezo

  • wapi... MINEDUC imaze kuyoborwa na ba ministers 13 uyu abaye uwa 14

    DR MUTIMURA AFITE AKAZI KENSHI KAMUTEGEREJE, MWIFURIJE AKAZI KEZA KD NTEGEREJE AGASHYA ATUZANIYE

    niyo mpamvu numushahara wa mwalimu ukiri hasi utajyanye nigihe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa