skol
fortebet

T.T.C Zaza yaraje umunyeshuri w’umukobwa mu ishyamba kubera kubura amafaranga y’ishuri

Yanditswe: Wednesday 22, Jan 2020

Sponsored Ad

Umunyeshuri witwa Uwineza Diane wari ugiye kwiga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya T.T.C Zaza mu mwaka wa kane yahuye n’uruva gusenya ubwo yari ageze kuri iri shuri banga kumucumbikira kubera ko atari afite amafaranga y’ishuri yuzuye.

Sponsored Ad

Taliki 21 Mutarama 2020 ahagana saa 18h00pm Uwineza Diane hamwe n’umubyeyi we bari basashe ibiryamirwa mu ishyamba riri mu butaka butagatifu bwa Zaza , iryo shyamba ryegeranye n’igipangu cy’ishuri cyabihaye Imana cya T.T.C Zaza, mu ntambwe 3 uvuye aho igipangu kiri. Murusaku rwinshi rw’amajeri ,imibu yaduhiraga , ubukonje budasanzwe .

Mu kiganiro ikinyamakuru isezerano.com dukesha iyi nkuru cyagiranye na Nyirangendahimana Leonia akaba umubyeyi wa Uwineza Diane yavuze ko babahinduriye ikigo babaha kuza kwiga kuri T.T.C Zaza. Kandi ko mbere y’uko aza azanye n’umunyeshuri babanje guhabwa babyeyi .

Ati “ Twagiye ku karere guhinduza ikigo , ariko twabanje ku murenge kubamenyesha uko umwana ameze.Mbere y’uko nzana umwana kwiga hano baratwakiriye baduha babyeyi batubwira ko tujya kugura ibikoresho .

Twaje hano taliki 20 Mutarama 2020, nzanye umwana kwiga ,twahageze bwije baraducumbikira , ariko mu gitondo dutunguwe no kubona batwirukanye .kuko nta mafaranga y’ishuri dufite yuzuye . Nabasabye imbababazi mbabwira ko nzagenda nyishyura ariko banze , kuko nari mfite 13400 frw niyo nabashije kubona. Ndetse nibikoresho umwana azanye nibyo umugiraneza Komanda wa Musha ya muguriye, ariko banze kunyumva.

Nyirangendahimana yakomeje avuga ko nta mafranga yandi yarafite yo kuba yategesha agacyura umwana kuko yari asigaranye amafranga 1300 gusa nayo ataramugeza mu rugo.

Umunyeshuri Uwineza Diane we yagize ati “bari bampaye kwiga ibintu ntashobora kubasha kwiga,duhinduza ikigo baduha TTC Zaza ,niko kugenda gutya.

Twageze hano taliki 20 Mutarama 2020 twaharaye none tugiye kongera kuharara , batubwiye ko badashobora kutwakira kuko nta amafranga y’ishuri yuzuye dufite.

Umubyeyi w’umwana Uwineza yakomeje atangaza ko mu minsi ishize umwana yari yagize ikibazo cy’ihungabana ,atabasha kurya atunzwe n’ikinyomoro kimwe , ati “icyagaragaye yabiterwaga n’uko yari yarabuze uko ajya kwiga , ubuyobozi bwemeje ko ajya kwiga ,umwana atangira kugarura ubuzima.

Umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri mu kigo cya TTC Zaza [Ingabire Adeline ]akaba ariwe wahaga ikaze abanyeshuri bashyashya.yagize ati “amakuru atanga ntabwo dufite gihamya ko aribyo neza ,yatubwiye ko yoherejwe n’ushinzwe uburezi wo mu karere ka Rwamagana,amubwira ko mu gihe yaba ahageze yamuha umuyobozi bakavugana yasanze umuyobozi adahari ariko arahadusanga ,tumutuma ibyangombwa n’amafranga yuzuye.

Umuyobozi w’ikigo cya T.T.C Zaza Bwana Kabandana Damien yanze kugira icyo avuga kuri iki kibazo cy’uyu munyeshuri.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musha yavuze ko icyo kibazo cya Diane ari ubwa mbere acyumvise, ariko ko agiye kugikurikirana ati “ niba adafite ubushobozi aze yige mu mashuri yacu asanzwe.Ntabwo nakwemeza ko atishoboye bishobora kuba ari inshingano ahunga cyangwa akennye koko tugiye kubikurikirana vuba.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi yavuze ko ataramenya ibyo ayo makuru, asaba ko ubuyobozi bwa TTC Zaza bwakubahiriza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’uburezi ku bijyanye no korohereza abadafite amafaranga.

Ati " Twatanze amabwiriza ko borohereza abana kwiga. Ikibazo si amafaranga kuko umubyeyi yamaze kugaragaza igihe azayabonera, umwana akiga. Abayobozi b’inzego z’ibanze bashinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mabwiriza, baze gusobanura impamvu bitarimo bikorwa."

Munyakazi avuga ko abashinzwe uburezi mu Murenge n’Akarere ari bo bakwiriye gutanga umuti kuri iki kibazo. Yibaza impamvu ikibazo nk’iki cyajya ku rwego rwa minisiteri kandi hari ababishinzwe.

Byageze saa 20h00pm umubyeyi n’umwana bakiryamye muri iryo shyamba , ikinyamakuru isezerano .com cyagumye kuvugana ni nzego z’ubuyobozi kugirango bagerageze kumufasha batwizeza ko bagiye kubikurikirana vuba.

Iryo shuri nderabarezi (TTC Zaza) riherere mu karere ka Ngoma mu murenge wa Zaza.

Uyu munyeshuri Uwineza ari mu kigero cy’imyaka 14,akomoka mu Karere ka Rwamagana mu murenge wa Musha.

Ibitekerezo

  • Iyi nkuru irababaje kd iteye n’agahinda, mushyireho contact ze ababishoboye tumufashe

    ubwo byageze mwitangazamakuru no hejuru bamushyire ahandi,kuko nubundi bazamugendaho ngo yarabareze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa