Kigali

Tariki 3 Nzeli 2018 abanyeshuri ba Primaire na Secondaire ntabwo baziga

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 29 August 2018 Yasuwe: 2465

Minisiteri y’ Uburezi yatanze konje ku banyeshuri biga mu mashuri abanza n’ ayisumbuye tariki 3 Nzeli 2018 kubera amatora y’ abadepite.

MINEDUC yandikiye abayobozi b’ uturere twose ibasaba kumenyesha abo bireba bose ko tariki 3 Nzeli 2018 ubwo mu Rwanda hazaba harimo kuba igikorwa cy’ amatora rusange y’ abadepite abanyeshuri biga muri Primaire na Secondaire bataziga.

Impamvu y’ iyi konje ni uko amwe mu mashuri azaba arimo gukoreshwa nk’ ibiro by’ itora , indi mpamvu ni uko bamwe mu bayobozi b’ ibigo by’ amashuri n’ abarimu bazaba ari abakorerabushake mu gikorwa cy’ amatora.

Amatora y’ abadepite ateganyijwe tariki 2 Nzeli ku Banyarwanda bazatorera mu mahanga uwo munsi kandi hazaba n’ amatora y’ abadepite bazahagararira abafite ubumuga.

Tariki 3 Nzeli hazaba amatora rusange ari nabwo abanyeshuri bataziga. Tariki 4 Nzeli hazaba amatora y’ abadepite b’ abagore bazaba bagize 30% by’ inteko nk’ uko biteganywa n’ itego nshinga.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Huye: "Urugerero Ruciye Ingando" ruzubakira abatishoboye barimo n’abahejwe...

Kuri iki cyumweru abasore n’inkumi bagera kuri 400 barangije amashuli...
12 May 2019 Yasuwe: 416 0

Minisiteri y’Uburezi yafunze burundu udushami 2 two muri kaminuza ya ISPG...

Minisiteri y’uburezi yanzuye guhagarika itangwa ry’ amasomo mu mashami...
29 January 2019 Yasuwe: 2102 2

Madame Ingabire Marie Immacule yavuze uburyo mu kigo cy’igihugu gishinzwe...

Madame Marie Immaculée Ingabire uyobora umuyobozi wa Transparency...
21 January 2019 Yasuwe: 4334 9

Abana bari kugororerwa muri Gereza y’abana bakoze ibizamini bya Leta bisoza...

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS, rwatangaje ko abana 18...
3 January 2019 Yasuwe: 2184 0

Hagiye gutangazwa amanota y’abarangije amashuri abanza n’icyiciro...

Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) igiye gutangaza amanota y’abanyeshuri bo mu...
31 December 2018 Yasuwe: 1948 1

Rubavu:Umwarimu yasabye umunyeshuli ko basambana kugira ngo amuhe amanota 2...

FOTO:Internet Mu gihe twajyaga twumva ruswa y’igitsina mu nzego...
17 December 2018 Yasuwe: 6367 0