skol
fortebet

‘Twasanze abanyeshuri biga muri Kaminuza baba mu macumbi agayitse’ Senateri Gallican

Yanditswe: Wednesday 22, Feb 2017

Sponsored Ad

Abasenateri bagize Komisiyo y’ imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, bagaragaje ko bakoze ubushakashatsi bagasanga abanyeshuri biga muri kaminuza babayeho mu buzima bugoye.
Aba basenateri bavuga ko benshi muri aba banyeshuri baba kure mu mazu agayitse.
Ibi bikubiye mu byo iyi komisiyo iyobowe na Niyongana Gallican yakozeho ubushakatsi kuva mu Kwakira 2016 kugeza mu Kuboza uwo mwaka, hagaragazwa imibereho y’abiga kaminuza n’uko ireme ry’uburezi ryanozwa.
Senateri (...)

Senateri Niyongana Gallican yagize ati “Imbogamizi twasanze ku mibereho y’abanyeshuri, ni uko aho unyuze hose ari uko inguzanyo babona y’amafaranga ibihumbi 25 ari make cyane ku buryo batagishobora kwikemurira ibibazo by’imibereho.”

Avuga ko aya mafaranga ari yo aba banyeshuri bakoresha mu gukemura ibibazo bitandukanye birimo no kujya kwimenyereza umwuga, gukemura ibibazo bya buri munsi, ariko ngo aya mafaranga akaba atakijyanye n’ibiciro biri ku masoko.
Uretse iki kibazo, uyu musenateri yongeye kuvuga ko hakwiye guhagurukirwa ikibazo cy’abanyeshuri baba muri za kaminuza by’umwihariko muri Kaminuza y’u Rwanda, babayeho mu buzima bubi bwo kutagira aho barara.

Senateri Gallican yavuze ko Kaminuza y’ u Rwanda icumbikira abanyeshuri bake abasigaye bakajya gucumbika mu tuzu dususunguritse.

Yagize ati “Umubare munini w’abanyeshuri usanga baba mu macumbi agayitse amwe bita ghetto kubera amacumbi make aba ari mu bigo, Kaminuza y’u Rwanda yo ubwayo ifite ubushobozi bwo gucumbikira abanyeshuri bangana gusa na 12% by’abayigamo, abandi usanga bajya muri utwo ducumbi tudafashije, ibi bituma bamwe bataha kure iyo bavuye ku mashuri kandi bakagenda ahantu hatameze neza, ni ukuvuga mu mwijima ukabije.”

Uretse aba barara hanze, iyi komisiyo ivuga ko n’abarara mu macumbi y’amashuri bigamo, aha naho usanga harangwa n’umwanda ukabije, abanyeshuri barara ahantu hatagira ibyabarinda imibu n’ubundi buzima butari bwiza.

Imwe mu myanzuro ikomeye irebana n’ibibazo by’ingutu biri muri za kaminuza, iraganirwaho kuri uyu wa gatatu kugira ngo ibizavamo, bihabwe leta bityo bifatirwe ingamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa