skol
fortebet

‘Ubushakashatsi bugira akamaro ni ubukorewe mu mirima y’ abaturage’ Min Musafiri

Yanditswe: Wednesday 21, Dec 2016

Sponsored Ad

Minisitiri w’ uburezi Dr Papias Malimba Musafiri arasaba abakora ubushakatsi kujya begera abaturage bakabagezaho ubushakashatsi bakoze, akavuga ko ubushakashatsi bugira akamaro iyo uwabukoze abugejeje ku muturage.
Ibi Minisitiri Musafiri yabitangaje kuri uyu wa 20 Ukuboza ubwo u Rwanda rwifatanya n’ ibindi bihugu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubumenyi. Ku rwego rw’ igihugu uyu munsi wizihirijwe mu ishuri rya INES Ruhengeli.
Mu butumwa yatanze kuri uyu munsi Dr Musafiri yasabye (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ uburezi Dr Papias Malimba Musafiri arasaba abakora ubushakatsi kujya begera abaturage bakabagezaho ubushakashatsi bakoze, akavuga ko ubushakashatsi bugira akamaro iyo uwabukoze abugejeje ku muturage.

Ibi Minisitiri Musafiri yabitangaje kuri uyu wa 20 Ukuboza ubwo u Rwanda rwifatanya n’ ibindi bihugu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubumenyi. Ku rwego rw’ igihugu uyu munsi wizihirijwe mu ishuri rya INES Ruhengeli.

Mu butumwa yatanze kuri uyu munsi Dr Musafiri yasabye abakora ubushakashatsi ko ubwibanze bajya babukorera muri Labolatoire ari uko ubukurikiyeho bakajya kubukorera mu mirima y’ abaturage.

Minisitiri w’ uburezi Dr Papias Musafiri Malimba
Yakomeje agira ati “Ubushakashatsi bugira akamaro ni ubwo ugenda ugakorera mu mirima y’ abaturage, niba uvuga uti dore uko ikirayi giterwa, dore ifumbire ikijyaho uko ingana biba byiza, iyo ugiye ukabikorerahamwe n’ ubuturage mu murima”

Ibi bitangajwe mu gihe mu minsi ishize mu Rwanda humvikanye bamwe mu banyeshuri biga amasomo y’ ubuhinzi bayarangiza ntibage gufasha abaturage mu buhinzi ahubwo bakajya kwibera mu mijyi.

Dr Musafiri akangurira abakora ubushakashatsi kugabanya icyuho kiri hagati y’ abo n’ abo ubushakashatsi bugenewe aribo baturage.

Uyu mwaka umunsi mpuzamahanga w’ ubumenyi wizihijwe ku nsangamatsiko igira iti ‘Tubungabunge amahuriro y’ ubumenyi n’ ingoro ndangamurage z’ ubumenyi himakazwa amahoro n’ iterambere’

Mu Rwanda amashuri na kaminuza by’ ubumenyi biracyari mbarwa. Dr Hagenimana Fabien uyobora INES Ruhengeli ahuza ubuke bw’ amashuri na Kaminuza by’ ubumenyi n’ ikibazo cy’ amikoro akavuga ko gushinga Kaminuza cyangwa ishuri ry’ ubumenyi bisaba ubushobozi bwinshi.

Yagize ati “Laboratoire zirahenda cyane, nk’ ubu Laboratoire y’ amazi ni miliyoni 250, laboratoire ya biomedical ni miliyoni nka 400, laboratoire y’ ibyo gupima ubutaka ni miliyoni nka 400. Ni ibintu bihenda cyane kuburyo umuntu utekereza ko uburezi ari ukuronka imari adashobora kubyisukira”

Dr Hagenimana avuga ko INES Ruhengeli yagiye mu burezi ishaka gutanga igisubizo. Ngo niyo mpamvu yemeye gukora ibihenze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa