Umunyarwanda w’ imyaka 18 yaje mu ba mbere bazi gusoma Korowani ku isi

30 October 2016. | Uburezi | 0 Ibitekerezo | Nsanzimana Ernest
  • Umunyarwanda w’ imyaka 18 yaje mu ba mbere bazi gusoma Korowani ku isi

Mu marushanwa yo gusoma korowani yaberaga I Maka, umunyarwanda w’ imyaka 18, Tuyishimire Faraji yaje mu bambere bimuhesha miliyoni 6 n’ ibihumbi 435.

Mu bantu bagera kuri 42 baturutse mu bihugu bitandukanye barushanyijwe gusoma ibice 15 bya koruwani mu mutwe, uyu musore w’ umunyarwanda yaje ku mwanya wa 7.

Tuyishimire yavuze ko yashimishijwe n’ umwanya yabonye yongeraho iyi ari n’ itsinzi ku gihugu cye. Avuga kandi ko atagiye guhagararira aha ahubwo ngo agiye gukomeza gukora cyane kugira azitabire n’ andi marushanwa nk’ azabera I dubai.

Yagize ati “Nishimye cyane kubera uyu mwanya nabonye cyane cyane ko uhesha agaciro igihugu cyanjye, kuba narabonye uyu mwanya kuri njye ni byiza cyane, bitewe n’uko ahanini n’abandushije amanota benshi ari abaturuka mu bihugu bikoresha Icyarabu gusa.”

Tuyishimire akomeza avuga ko miliyoni zirenga esheshatu yahawe agiye kuzikoresha yiteza imbere.

Sheikh Ally Kajula, Umuyobozi wa Komisiyo y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu muryango w’abayisilamu mu Rwanda (RMC) avuga ko aya marushanwa ahanini aba agamije gukundisha urubyiruko gusoma Korowani.

Uwa mbere muri icyo cyiciro Tuyishimire Faraji yari arimo yitwa Abdullah Khalifa wo muri Libya yahawe 16 000$, naho uwa kabiri witwa Abdullaah Khalifa wo muri Bahrain yahawe ibihumbi 13 333$.

Iri rushanwa ryo gusoma Korowani ryari mu byiciro bitatu kuko hari n’abarushanwaga gusoma Korowani yose mu mutwe bazi n’ibisobanuro byayo, abayisomaga yose batazi ibisobanuro ndetse n’abasomaga ibice 15 (amajuzu 15) byayo mu mutwe gusa.

Tanga Igitekerezo