skol
fortebet

UNICEF yiyemeje gufatanya n’u Rwanda mu gufasha abana gukomeza kwiga muri ibi bihe bya COVID -19

Yanditswe: Wednesday 15, Apr 2020

Sponsored Ad

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana,UNICEF,ryatangaje ko rizakomeza gukorana na Leta y’u Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo gufasha abana gukomeza kwiga muri ibi bihe amashuri afunze kubera koronavirusi no gukomeza gukangurira abaturage kugira isuku mu rwego rwo gukomeza kurwanya icyo cyorezo.

Sponsored Ad

Mu kiganiro uhagarariye UNICEF mu Rwanda,Julianna Lindsey, yagiranye na RBA kuri uyu wa Kabiri,yatangaje ko uyu muryango ugiye gufatanya n’u Rwanda n’isi yose gufasha abana kugira ngo bakomeze kwiga muri iki gihe cya Coronavirus.

Yagize ati “Icya mbere turi gukorana na Leta mu gushishikariza abaturage gukomeza ingamba zo kwirinda covid-19 nko gukaraba intoki,kudasohoka mu nzu no guhana intera.

Icya kabiri n’ugutanga ubufasha nk’udupfukamunwa,uturindantoki n’imashini zifasha mu guhumeka,tukabitanga mu bihugu bitandukanye nk’Ubushinwa,Mali na Espagne.

Icya 3 n’ugutanga inyigisho.Igihugu nk’u Rwanda tuzi ko bafunze amashuri n’ahandi ku isi.Si ngombwa ko abana batakaza amasomo mu gihe amashuri afunze.Turi gukorana n’ibihugu byose ngo abana bakomeze amasomo yabo cyane dukoresha Radio.Mu bihugu bifite internet,dukoresha uburyo bwo kwiga hakoreshejwe iya kure [online] kugira ngo abarimu n’abanyeshuri bakomeze bakorane n’ubuzima bukomeze.

Duhereye mu buzima turi gutanga ibikoresho.Turi gukorana n’inzego z’ubuzima kugira ngo serivisi zibanze batangaga zikomeze.N’ukuvuga ko abana bavuze ko uyu munsi cyangwa abana bakeneye urukingo bakomeza kuzibona.Turakorana na RBA na REB kugira ngo dukomeze amasomo.

Dufite amasomo abiri anyuraho mu gitondo na nimugoroba cyane cyane kuri Radio kugira ngo abanyeshuri babashe kwiga.Turifashisha integanyanyigisho yo mu Rwanda.Ndasaba abagabo bakuriye imiryango ko bagomba gufata iya mbere bakigisha abana babo gukara intoki,mbibutsa kudata inshingano zabo bakigisha abana babo.”

Izi gahunda zo kwigishiriza abanyeshuri kuri Radio na TV by’igihugu n’izindi Radio zaratangiye aho kuri Radio Rwanda amasomo ari guhera saa 8:30 buri munsi.

Kuwa 14 Mata 2020 nibwo Guverinoma yafashe umwanzuro wo gufunga amashuri, insengero n’ahandi hahurira abantu benshi, nyuma y’aho umuntu wa mbere yari amaze gutahurwaho icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda.

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yemeye kwishyura ikiguzi cy’ingendo ku banyeshuri basubizwa iwabo, ndetse bitabwaho byihariye kugira ngo bataza kwanduzanya Coronavirus.

Kuwa 21 Werurwe 2020,Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gufunga ibyumweru 2 ibikorwa bitandukanye birimo utubari,imipaka amaduka adacuruza ibiribwa n’imiti ,n’andi makoraniro ahuza abantu inategeka abantu kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Kuwa 01 Mata 2020 iki gihe cyari cyahawe izi ngamba zikarishye cyongereweho iminsi 15 hakaba hasigaye iminsi 4 ngo kirangire.



Ingengabihe y’amasomo ku bitangazamakuru bitandukanye

Ibitekerezo

  • Ndabasaba ubutabazi, fite umuryango wabanu icyumi, twugarijwe ninzara cyane kubwicyi cyorezo cya covid 19 mudutabare, kuko Ubuzima bwacyu bugeze habi cyane, fite abana barimunsi yimyaka 12 murakoze .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa