skol
fortebet

Diane Rwigara na nyina basabiwe gufungwa imyaka 22 no kwishyura amande

Yanditswe: Wednesday 07, Nov 2018

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bushingiye ku ngingo zihana ibyaha baregwa, bwasabye Urukiko kwemeza Adeline Mukangemanyi, n’abantu 5 badahari, icyaha cyo gukurura imvururu muri rubanda, ngo kuko ibyaha aregwa ari impurirane mbonezamugambi, ngo urukiko ruzamuhanishe igihano kiruta ibindi no kongeraho kimwe cya kabiri k’igihano kiruta ibindi, agahanishwa imyaka 22 n’ihazabu ya miliyoni imwe no guhanisha bariya bandi imyaka 15.

Bwasabye kandi ko Diane Rwigara ahamya ibyaha aregwa, agafungwa imyaka 15 ku gukurura imvururu muri rubanda, imyaka irindwi (7) ku nyandiko mpimbano, n’ihazabu ya miliyoni eshatu(3).

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwasabye ko naramuka ahamwe n’ibyaha, Diane Rwigara yahanishwa gufungwa imyaka 15 ku guteza imvururu n’imyaka 7 ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Bwanamusabiye gucibwa ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, igihe urukiko rwaba rumuhamije icyaha.

Mukangemanyi we yasabiwe gufungwa imyaka 22 ku cyaha cyo guteza imvururu n’cyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri, icyaha adahuriyeho n’uwo ari we wese mu bo bareganwa.

Hiyongeraho ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ku bandi baregwa hamwe muri uru rubanza nubwo bo bahamagajwe ahantu hatazwi ntibitabe urukiko, basabiwe gufungwa imyaka 15.

Abo ni Mugenzi Thabita Gwiza, Mukangarambe Xaverine, Mushayija Edmond alias Sacyanwa na Jean Paul Turayishimiye, bose bari mu mahanga, hakekwa ibihugu barimo ariko nta myirondoro yuzuye igaragaza aho baherereye.

Ni bwo bwa mbere Diane na nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara bari bagejejwe imbere y’urukiko batambaye imyenda y’imfungwa, nyuma y’umwanzuro wo kubarekura by’agateganyo wafashwe n’Urukiko Rukuru ku wa 5 Ukwakira.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu, agahurira n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Icyaha cyo guteza imvururu n’icy’amacakubiri bishingiye ahanini ku biganiro by’amajwi yafashwe mu iperereza, abo mu muryango wa Rwigara bohererezanyaga na bene wabo baba mu mahanga kuri WhatsApp.

Diane Rwigara na Mukangemanyi bombi uyu munsi baburanye bahakana ibyo baregwa.

Kuri Mukangemanyi, Umunyamategeko we Me Gatera Gashabana yavuze ko amajwi y’ibiganiro bagiranye n’abavandimwe yafashwe binyuranyije n’amategeko agena ubutavogerwa bw’umuntu.

Yavuze ko ubushinjacyaha butagaragaza rubanda rwabibwemo amacakubiri mu gihe ibiganiro byagiye biba hagati y’abantu babiri babiri. Kuri we ngo ntabwo abantu bane bagiranye ibiganiro ari bo bakwitwa rubanda.

Yashimangiye ko ibikubiye mu majwi ari amaganya, agahinda n’umubabaro batewe no gupfusha Rwigara Assinappol, bagasaba inzego zitandukanye gukora iperereza ryimbitse ry’icyamwishe ntizibikore.

Diane Rwigara we yavuze ko ibiganiro akurikiranyweho birimo n’amagambo yavugiye mu cyo yagiranye n’abanyamakuru byari mu rwego rwa politiki, ndetse ngo nta magambo yavuze atari ukuri.

Biteganyijwe ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 6 Ukuboza 2018.

Ibitekerezo

  • Mukobwa madame nimwihangane kuko buriwese yandikiwe ibyishimo ndetse numubabaro kandi mwibukeko intwari yitwa intwari kuko yabutwaraniye namwerero murikurugamba rwubutari gusa usumbya abandi ubutabera aborohereze mwihangane maman dianne na dianne.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa