skol
fortebet

Rubavu: Urubanza ruregwamo umusirikare uherutse kurasa abaturage ruzasubukurwa tariki 17 Nzeli

Yanditswe: Saturday 01, Sep 2018

Sponsored Ad

Urukiko rwa Gisirikare rurimo kuburanisha umusirikare mu ngabo z’ u Rwanda witwa Ngendahimana Bosco, umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda ushinjwa kurasa abaturage batatu umwe akitaba Imana, rwasubitswe bisabwe n’umunyamategeko w’umuryango wa Benimana Jean Marie Vianney witabye Imana ubwo icyo gikorwa cyabaga.

Sponsored Ad

Tariki 10 Kanama 2018, nibwo mu kabari ka Mugwaneza Christine mu mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Byahi mu Umurenge wa Rubavu habaye ukurasa. Amakuru avuga ko kurasa kwabanjirijwe ni intonganya zabayeho maze uyu musirikare ajya mu kigo cyabo hafi y’umupaka w’u Rwanda na RDC, akagarukana imbunda akabarasa.

Abarashwe ni Hakizimana Vincent wavanyemo gucika ukuguru, Benimana waguye mu bitaro bya Gisenyi na Nzabahimana Theoneste ukirwariye mu bitaro bya Ruhengeri.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo urubanza rwa Pte Ngendahimana rwatangiye, rubera ahabereye icyaha ruyobowe n’urukiko rwa Gisirikare.

Me Musabwa Frederick wunganira umuryango wa Benimana, yasabye inteko iburanisha ko basubika urubanza nk’ukwezi, kugira ngo abone ibyangombwa byose akeneye.

Yagize ati “Turasaba ko uru rubanza rwakwigira inyuma ho ukwezi, bitewe n’uko uyu munsi nibwo namenyeshejwe iby’urubanza kandi hari n’ibyangombwa nkirimo gushakisha bijyanye n’uru rubanza, mudufashije mukarwigizayo byadufasha.”

Hakizimana Vincent we warashwe akaguru n’uyu musirikare nawe yasabye ko rwasubikwa kugirango abashe kubona umwunganizi.

Pte Ngendahimana Bosco we yasabaga kuburana cyangwa barusubika ntibarenze igihe cy’icyumweru.

Yavuze ko ukwezi ari igihe kirekire, ati “ubundi njye naje niteguye kuburana kandi singorana, nari naje gusaba imbabazi kandi ndaburana mfunze.”

Umushinjacyaha wa Gisirikare Captain Nzakamwita Faustin, yavuze ko ubusabe bw’abareze bwahabwa agaciro.

Nk’ uko Igihe cyabitangaje Inteko iburanisha yari iyobowe na Major Muhigirwa Gerard yiherereye, yemeza ko uru rubanza rusubikwa, rukazasubukurwa tariki 17 Nzeri 2018.

Perezida w’Inteko Iburanisha yasabye abatanze ikirego baregera indishyi, ko kuri iyo tariki ibirego byabo byazaba byarageze ku bwanditsi bw’urukiko.


Me Musabwa Frederick wunganira umuryango wa Benimana witabye Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa